skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu Gen Muhoozi yikuye kuri Titter

Yanditswe: Wednesday 13, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje impamvu yahisemo guhagarika gukoresha urubuga rwe rwa Twittwer.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 Mata 2022, nibwo abakurikirana uyu Muhugu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “Iyi konti ntikibaho”.

Benshi babanje gutekereza ko ba nyiri ruriya rubuga ari bo bahisemo gusiba Konti ya Muhoozi ,kubera kunyuranya n’amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo.

Umuvugizi we Lt Col Chris Magezi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uyu mwanzuro.

Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa. Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye.”

Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy’ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.

Yagize ati “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza niba iyi konti ya Muhoozi yarahagaritswe na Twitter cyangwa niba ariwe wafashe umwanzuro wo kuyihagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa