skol

Hamenyekanye impamvu umudipolomate wa Israel yasohowe mu nama ya AU

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2023

featured-image

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), muri Ethiopie, Umudipolomate wa Israel yasohowe muri ibyo birori.
Israel yamaganye icyo gikorwa yise ko gikomeye ariko AU isubiza ko uwo mudipolomate atari ku rutonde rw’abatumiwe.
Amashusho y’ibyabaye ntiyatinze gusakara ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragayemo umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel ushinzwe ibibazo bya Afurika, (…)

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), muri Ethiopie, Umudipolomate wa Israel yasohowe muri ibyo birori.

Israel yamaganye icyo gikorwa yise ko gikomeye ariko AU isubiza ko uwo mudipolomate atari ku rutonde rw’abatumiwe.

Amashusho y’ibyabaye ntiyatinze gusakara ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragayemo umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel ushinzwe ibibazo bya Afurika, Sharon Bar-li aherekejwe n’abashinzwe umutekano bamugeza ku muryango usohoka mu cyumba inama yaberagamo.

Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ebba Kalondo, yasobanuye ko uyu mudipolomate yasabwe gusohoka bitewe n’uko ambasaderi wa Israel ari we wari wahawe ubutumire.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Sharon Bar-li yari yemerewe kwitabira iyi nama nk’indorerezi. Yashinje AU ko yigaruriwe n’ibihugu bike by’intagondwa birimo Algerie na Afurika y’Epfo.

Ibyabaye kuri uyu wa Gatandatu bisanze hari ikibazo cya Israel kitakemutse.

Umwaka ushize havutse impaka nyuma y’aho Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yafataga icyemezo cyo guha Israel umwanya w’indorerezi muri AU. Hashyizweho komisiyo ishinzwe gusuzuma iki kibazo gikomeye ariko ntiyigeze iterana na rimwe.

IVOMO:IGIHE

Ibitekerezo

  • Namwe mu mbwire, musanga aka atari agasuzuguro ibihugu ibihugu byitwa iby’"iburengerazuba"
    bikomeza gufata afurika n’abanyafurika nk’ ingaruzwamuheto zabyo?
    Uriya mu diplomate niba atari yujuje ibisabwa kugira ngo akurikirane iriya nama,
    nta kindi cyaribukorwe usibye kumwereka umuryango usohoka hanze.
    Igihe kirageze niba kitararenze, kugira ngo Abanyafurika dufate ibyacu mu biganza byacu.

    Vive l’Afrique unie,
    Vive l’Afrique souvraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa