skol
fortebet

Hamenyekanye umuperezida wa Afurika wanze kujya gutabariza Umwamikazi Elizabeth agenda muri Bisi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 26, Sep 2022

Hamenyekanye umuperezida wa Afurika wanze kujya gutabariza Umwamikazi Elizabeth agenda muri Bisi

Sponsored Ad

skol

Mu cyumweru gishize,benshi mu Banyafurika bacitse ururondogoro nyuma yo kubona abayobozi babo muri bisi berekeza mu muhango wo gutabariza [gushyingura] nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth wa II i Westminster Abbey.
Nyuma y’urupfu rw’umwamikazi wayoboye igihe kinini Ubwongereza, abanyacyubahiro b’abanyamahanga, barimo na ba perezida ba Afurika, berekeje mu muhango wo kumushyingura [kumutabariza].
Abayobozi ku isi basabwe kureka imodoka zabo zidasanzwe, ahubwo, bagasangira amabisi na (…)

Mu cyumweru gishize,benshi mu Banyafurika bacitse ururondogoro nyuma yo kubona abayobozi babo muri bisi berekeza mu muhango wo gutabariza [gushyingura] nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth wa II i Westminster Abbey.

Nyuma y’urupfu rw’umwamikazi wayoboye igihe kinini Ubwongereza, abanyacyubahiro b’abanyamahanga, barimo na ba perezida ba Afurika, berekeje mu muhango wo kumushyingura [kumutabariza].

Abayobozi ku isi basabwe kureka imodoka zabo zidasanzwe, ahubwo, bagasangira amabisi na bagenzi babo b’aba Perezida, ba Minisitiri w’intebe, Abami n’aba Sheikhs muri gahunda yari yateguwe na Foreign, Commonwealth and Development Office(FCDO) kugira ngo umuhango wo gusezera ku mwamikazi ugende neza.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemerewe kwitabira umuhango wo gushyingura mu modoka ye idasanzwe yitwa "Beast" bikongeza uburakari bw’Abanyafurika kuri interineti.

Ibi byakuruye imyumvire y’ivangura mu gihe abanyamakuru bamwe bavuze ko abayobozi babo b’Abanyafurika basuzuguwe.

Amakuru aravuga ko Perezida umwe gusa ariwe wanze kugenda muri Bisi.

Perezida Sahle-Work Zewde wa Etiyopiya yanze kujya muri bisi, ibintu bidasanzwe kuko nta hantu na hamwe byabaye.

Africa Archive ivuga ko ubwo yasabwaga kuzagenda muri bisi, yahagaze ashikamye arabyanga.

Ngo yagize ati "Ntabwo nzagenda gutya. Nkeneye urwego rumwe rw’icyubahiro n’abandi. Ibi byatera ingaruka nyinshi,mfite imodoka nyinshi za Ambasade yacu zamfasha."

Bivugwa ko Abategetsi b’Abongereza bananiwe kumwumvisha ibi bntu, birangira bamwemereye kwitabira umuhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth II mu n’imodoka ze bwite zo muri Ambasade.

Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia

Ibitekerezo

  • Nibyobyo kwoha icubahiro

    Iyi photo ushobora kuyizira urebyenabi.

    Ndamwemeye africa itewe ishema na ethiopa!!

    Uyu ni imfura rwose kuba yaranze gutwarwa na Shirumuteto. Abandi sinzi niba abataburanira uburenganira bwabo baburanira abaturage. 🙏🙏 Madam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa