skol
fortebet

Hashize imyaka 10 twaravuyeyo: igisubizo cya Putin ku bavuga ko yatsinzwe muri Siriya

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Putin yahinyuje abavuga ko ihirikwa ry’ubutegetsi ry’uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al Assad, ari ugutsindwa gukomeye k’u Burusiya, avuga ko bibeshya ndetse ari ukuyobya uburari, kuko bwari bwaravuye muri Syria mu myaka nka 10 ishize.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Putin yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024, muri gahunda yo gusubiza ibibazo by’ingenzi abazwa bijyanye n’uko umwaka wagendekeye ubuyobozi bwe.

Abajijwe impamvu Assad yahiritswe kandi yari inshuti ye magara, Perezida Putin yashinje abanyamakuru ko bishyurwa kugira ngo bafashe ababatumye gutangaza amakuru ahabanye n’ukuri ku Burusiya.

Yavuze ko abenshi bishyuwe ngo bagaragaze ko guhirikwa k’ubutegetsi bwa Bashar al Assad muri Syria, ari ugutsindwa k’u Burusiya na cyane ko bari inshuti ariko akavuga ko ibyo bitari ukuri.

Yavuze ko imyaka icumi yari ishize u Burusiya buvuye muri Syria kurwanya imitwe y’itwaje intwaro yashakaga kugira iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati indiri yayo, nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu, atanga urugero kuri Afghanistan.

Ati “Urumva twe twari twaramaze kurangiza gahunda yacu. Iyo mitwe yarwanyije Assad, yahinduye intekerezo bikorewe imbere mu gihugu.”

Perezida w’u Burusiya yavuze ko ibyabaye byose muri Syria kugeza Assad ahiritswe byagizwemo uruhare n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (agaragaza Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’urugero) kuko bishaka kunga ubumwe n’iyo u Burusiya bugakuramo akabwo karenge.

Ihirima ry’ubutegetsi bwa Assad rifite imizi mu ntambara ya gisivile yavutse mu 2011 muri Syria yatangiye ari imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Assad.

Iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo yivangwagamo n’amahanga, Amerika n’ibihugu by’u Burayi bishyigikira abarwanyaga Assad, u Burusiya na Iran na byo bijya ku ruhande rw’uyu mugabo.

Abifashijwemo n’u Burusiya na Iran, Assad yabashije guhangana n’iyi mitwe ndetse yigarurira nibura 70% by’ubuso bwose bwa Syria.

Icyakora mu minsi ishize ni bwo iyi mitwe yubuye imirwano, bitewe ahanini n’uko impande zari zishyigikiye Assad zifite indi mirwano zihugiyemo.

Nk’u Burusiya buri kwibanda cyane mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine, mu gihe Iran na Hezbollah bihanganye na Israel, bituma Inyeshyamba za Hayat Tahrir al-Sham (HTS) zihirika Assad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa