skol
Kigali

Hassan Sheikh Mohamud yongeye gutorerwa kuyobora Somaliya

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 16 May 2022

Hassan Sheikh Mohamud Yatsinze perezida wari usanzwe ariho, Mohamed Abudallahi Farmajo, wari ku butegetsi kuva mu 2017.


Itora ryakozwe n’abantu 328 bagize inteko ya Somalia kubera impungenge z’umutekano zituma hataba amatora rusange, ariko umwe muri bo ntiyatoye.

Sheikh Mohamud yagize amajwi 214, atsinda Farmajo wagize amajwi 110.

Aya matora adasanzwe agaragaza umutekano mucye wa Somalia n’ikibazo cya demokarasi.

Ibyayavuyemo byaranzwe no kugaruka kwa Sheikh Mohamud wabaye perezida wa Somalia hagati ya 2012 na 2017 mbere y’uko atsindwa na Farmajo.

Aya matora yabaye yageze ku kiciro cya gatatu, nyuma y’uko akererejwe mu gihe cy’amezi hafi 15 kubera guhangana kw’abategetsi n’ibibazo by’umutekano.

Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa Sheikh Mohamud yahise arahira, bituma abamushyigikiye mu murwa mukuru batangira ibyishimo birimo no kurasa mu kirere. Atorewe manda y’imyaka ine.

Iki gihugu cyugarijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibitoro kubera intambara ya Ukraine.

Leta ishyigikiwe n’Ubumwe bwa Africa mu kurwanya al-Shabab aho bwoherejwe abasirikare bagera ku 18,000.

Ariko mu myaka igera kuri 15 ishize ntibarashobora kugarura umutekano ndetse Somalia iheruka amatora rusange mu 1969.

Icyo gihe hakurikiye coup d’etat, ubutegetsi bw’igitugu, n’intambara z’amoko n’imitwe y’abahezanguni.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma yo gufata Lysychansk, Putin yategetse ingabo kudasubira...

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yategetse umugaba w’ingabo ze gukomeza...
5 July 2022 0

Sudani :Igisirikare cyemeye guha ubutegetsi abasivile

Umutegetsi w’ igisirikare muri Sudan, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan,...
5 July 2022 0

Perezida Ndayishimiye yasabye ibihugu bikomeye kwirukana abanyabwenge...

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye amahanga...
4 July 2022 0

Ukraine yemeje ko agace ka Lysychansk kafashwe n’ingabo za Russia

Igisirikare cya Ukraine byarangiye kemeje amakuru y’uko umugi wa Lysychansk...
4 July 2022 0

Amerika yashyigikiye ibikorwa by’akarere byo guhagarika amakimbirane muri...

Ubutegetsi bw’Amerika bwashyigikiye inshingano za Perezida Uhuru Kenyatta mu...
4 July 2022 0

"Inkunga zihabwa u Burundi ntacyo zabumariye"- Perezida Ndayishimiye

Umukuru w’igihugu cy’ u Burundi yatangaje ko imfashanyo zitangwa...
4 July 2022 0