skol

Henri Konan Bedie wayoboye Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 89

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire ntakiri kubarizwa ku isi y’Abazima kuko byamaze kumenyekana ko yapfuye ku myaka 89 y’amavuko.

Bedie yayoboye Côte d’Ivoire asimbuye Felix Houphouet-Boigny nyuma y’uko apfuye mu mwaka w’1993

Icyakora ibirego yashinjwe bishingiye kuri ruswa no kugwa ku ubukungu bw’Igihugu byatumye aterwa Coup d’Etat n’Igisirikare ahagana mu 1999.

Uyu wahoze ari umutegetsi ariko yaravukiye mu muryango ukennye, ntibyamubujije kwigaragaza nk’umunyabwenge mu mashuri ye yize. byatumye abona bourse yo kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamya bumenyi y’ikirenga muri Economie

Bedie yaje gushaka kugaruka ku butegetsi mu myaka 3 ishize , gusa aza gutsindwa mu matora na Perezida Alassane Ouattara.

Kugeza ubu ikishe Bedie ntikiramenyekana

Urupfu rwe rwafashwe n’abanya Côte d’Ivoire nk’igihombo gikomeye kuko yafatwaga nk’ingirakamaro mu gihugu cye.

Usibye kuba Bedie yarabonwaga nk’uwari gutsinda Perezida Ouattara, yari n’umusaza w’umuhanga kandi igihugu cyari gifite nk’umujyanama mu kubaka umuryango uhamye kandi uboneye ubereye i Gihugu.

Kugeza ubu ,ikigezweho n’uko abanya Côte d’Ivoire bari kunamira nyakwigendera banamusezeraho bwanyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa