skol
fortebet

Hezbollah yonge gutangaza ko izababaza Isiraheli

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’Umutwe wa Kiyisilamu w’aba Shia muri Libani wa Hezbollah, Naim Qassem, yatangaje ko intambara bahanganyemo na Isiraheli izayitera umubababro ariko anahamagarira guhagarika imirwano imaze igihe mu Majyepfo ya Libani.

Sponsored Ad

Isiraheli yakomeje kotsa igitutu Hezbollah kuva yakwinjira mu gace karimo imirwano, itangira kwica abayobozi bakomeye ba Hezbollah barimo n’umunyamabanga mukuru wayo, Hassan Nasrallah, wishwe mu kwezi gushize akaba ariko kaga gakomeye uyu mutwe wahuye na ko mu myaka mirongo ishize.

Ikinyamakuru The Sky News cyatanagaje ko Naim nubwo yavuze ko igisubizo gishoboka ari uguhagarika imirwano ariko atari uko batsinzwe ahubwo niba Isiraheli itabishaka intambara izakomeza ntakabuza.

Nta bisobanuro Isiraheli yahise itanga ariko ivuga ko ibikorwa byayo muri Libani bigamije gushaka gucyura abaturage ibihumbi icumi bahunze ingo zabo mu Majyaruguru ya Isiraheli kubera ibitero bya Hezbollah.

Naim Qassem yavuze ko Hezbollah ifite ubushobozi bwo gutera ahantu hose muri Isiraheli nkuko nayo yabigenje muri Libani .

Ashimangira ko abaturage ibihumbi amagana ba Isiraheli bari kuvanwa mu byabo, abandi barenga miliyoni ebyiri bari kuba bari mu byago mu gihe cyose Hezbollah yari kubishaka.

Yanagaragaje ko mu gihe intambara yaba ikomeje bazakomeza kwibasira Ingabo zayo ndetse nahari ibirindiro bya Isiraheli byose.

Ku wa mbere w’iki cyumweru Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Isiraheli izakomeza gutera Hezbollah ‘nta mbabazi’ kandi izagaba ibitero ahantu hose muri Libani batibagiwe na Beirut’.

Libani iherutse gutangaza ko mu mwaka ushize Isiraheli yishe abaturage 2,309 mu gihe abarenga miliyoni bavanwe mu byabo ariko ko abenshi bapfuye muri Nzeri ubwo intambara yakazaga umurego mu duce dutuyemo abasivile.

Isiraheli nayo yatangaje ko abakabakaba 50 barimo n’abasivili bishwe.

Ibitero byagabwe na Isiraheli ku wa 14 Ukwakira byahitanye ubuzima bw’abasivile 22 nkuko byatangajwe n’Umuvugizi w’ibiro by’uburenganzira bwa muntu muri Amerika Laurence Jeremy.

Yasabye ko hakorwa iperereza ku byaha bikekwa ko byaba ari iby’intamabara kandi ibitangazamakuru byaho byatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari bagitanga ubufasha mu gace ka Aitou nubwo Isiraheli ntacyo yatangaje kuri ibi bikorwa byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa