Ibihugu bitatu bya EAC bitishyuye imisanzu bishobora kwisanga mu bihano
Yanditswe: Monday 26, Jun 2023
Abagize inteko ishinga amategeko b’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, barasabira Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika ya demukarasi ya Congo ibihano kubera ko bitatanze umusanzu bisabwa.
Aba badepite ubwo bagezwagaho raporo ku bugenzuzi bw’ingengo y’imari y’umwaka w’2023/2024, banenze uburyo nta gikorwa ku bihugu bitubahiriza inshingano yo gutanga imisanzu.
Kennedy Ayason Mukulia yagize ati: “Mu myaka ishize, Inteko yatoye imyanzuro itandukanye, isaba inama y’abaminisitiri gushyiraho ibihano bifatika ku bihugu binanirwa inshingano yabyo y’imari ku muryango. Kubera gukererwa kw’imisanzu ya bimwe mu bihugu, umuryango ukomeje gushyiraho ingengo z’imari zitari iz’ukuri, bigatuma hari ibikorwa birangira bidakozwe ku musozo w’umwaka.”
Igiteranyo cy’umusanzu Sudani y’Epfo itaratanga ni miliyoni 29.2 z’amadolari zirimo miliyoni 7.3 z’uyu mwaka w’ingengo y’imari urarangirana n’uku kwezi kwa Kamena. U Burundi bwo burimo miliyoni zibarirwa muri 5.
Nk’uko The New Times yabitangaje, George Stephen Odongo yavuze ko Sudani y’Epfo ikwiye kwikosora, kuko imaze igihe kinini irimo ibirarane. Ati: “Sudani y’Epfo ikwiye guha agaciro imirimo y’Inteko kubera ko ubu, ingengo y’imari igiye kwinjira mu mwaka wa kabiri ikirimo ideni, nta n’umusanzu yatanze mu ngengo y’imari ishize. Hashyirwaho uburyo bwo guhagarika by’agateganyo ibihugu bidatanga imisanzu.”
Woda Jeremiah wo muri Sudani y’Epfo yasabye igihugu cye kuvamo ibirarane kimazemo igihe. At: “Ndasaba igihugu cyanjye mu by’ukuri gutanga umusanzu kubera ko muri EALA ya kane, cyari cyemeye kwishyura amadolari miliyoni 15.”
EAC igizwe n’ibihugu 7. Gusa u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania ni byo byonyine byamaze gutanga umusanzu wose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *