skol
fortebet

Ibihugu bya G7 byiyemeje Kurwanya Uburusiya

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango G7 bateraniye mu nama mu Budagi kuri iki cyumweru .

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango G7 bateraniye mu nama mu Budagi kuri iki cyumweru .

Biyemeje gukomeza umugambi wabo wo kurwanya Perezida Vladimir Putine w’Uburusiya, no kurebera hamwe uburyo bagabanya ingaruka z’intambara nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peterori byatumbagiye.

Shanseliye w’Ubudagi, Olaf Scholz yavuze ko igihugu cye na Reta zunze ubumwe za Amerika bizakorana mu gushakira Ukraine umutekano.

Perezida Biden yatangaje ko ibihugu byo muri G7 bizahagarika kugura zahabu y’Uburusiya, ibihano bije bikurikira ibindi ibyo bihugu byafatiye Uburusiya, nyuma y’uko buteye Ukraine.

Ibi bihugu kandi byatangaje ko bigiye guhangana n’Ubushinwa, mu kwemera umugambi wo kubaka inyubako mu bihugu bikennye izatwara miriyaridi 600 z’amadolari.

Uyu mugambi wemewe na Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’abandi bari kumwe muri G7 ari bo Canada, Ubudagi, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubufaransa,n’ishyirahamwe ry’Uburaya.

Perezida Biden yashyize ku meza miriyaridi 200 z’amadolari, ibindi bihugu bisigaye bikazakusanya miriyari 400 zisigaye bitarenze mu mwaka wa 2027.

Yavuze ko aya mafaranga azubaka amabarabara, ibiraro n’izindi nyubako atari imfashanyo cyangwa impano, atangaza ko uwo mugambi uzungukira ibyo bihugu nk’uko ubushinwa buri kubikora mu bihugu bitari bike ku isi

Nyuma y’iyi nama y’iminsi itatu, abo bakuru b’ibihugu bazerekeza i Madrid muri Espanye mu nama ya OTAN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa