skol
fortebet

Ibihugu byahoze bikoronizwa n’Ubufaransa biri kwerekeza muri Commonwealth. Kubera iki?

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyuma y’aho ibihugu 2 by’Afrika byahoze bikoronizwa n’Ubufaransa byinjiriye muri Commonwealth, Paul Melly yasobanuye ikiri gukururira ibyo bihugu kwinjira mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza.

Sponsored Ad

Inyuma y’aho ibihugu 2 by’Afrika byahoze bikoronizwa n’Ubufaransa byinjiriye muri Commonwealth, Paul Melly yasobanuye ikiri gukururira ibyo bihugu kwinjira mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza.

Gabon na Togo byafashe icyemezo cyo gukomeza imigenderanire yabyo mu kugabanya kwiringira Ubufaransa muri buri kimwe.

Ibyo bihugu byakiriwe mu muryango watangijwe n’ibihugu byahoze bikoronizwa n’Ubwongereza , ubu wafunguye imiryango no kubindi bihugu.

Ibi bihugu bibiri bya Afrika bikoresha igifaransa ubu bibaye ibihugu bya 55 na 56 byinjiye muri uyu muryango.

U Rwanda rwinjiye mu 2009 mu gihe Mozambique yari yinjiye mu 1995. Ibi bihugu bibiri nta migenderanire idasanzwe byigeze bigirana n’Ubwongereza mu gihe cyahise.

Kubona byiyemeje kwinjira mu muryango wa Commonwealth byerekana ko ari umuryango ngirakamaro mu bijyanye n’imigenderanire , n’"ubutegetsi bwiyoroheje" (soft power) ku rubuga mpuzamahanga.

Byerekana kandi uruhare rw’icyongereza nk’ururimi rw’ubucuruzi, ubuhanga na poritike mpuzamahanga, n’akamaro ko kubaka ubucuti n’ibihugu bitandukanye mu kerekezo cyo kwimakaza iterambere no kugira ngo ijwi ryabyo ryumvikane mu bijyanye n’imigenderanire.

Kuri Gabon na Togo, ngo u Rwanda n’ikitegererezo kiza muri uyu muryango.
Nyuma y’imyaka 13 gusa rwinjiye, rwashoboye kwakira ihuriro ry’uyu muryango , ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’amaleta bavuye mu mpande zose z’isi, n’ubwo hari abatarabashije kwitabira barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa