skol
fortebet

ibyiza bye biruta ibibi, Sandra Teta avuga ku mugabo we ukunda kumukubita

Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda Radio & Weasel amaze imyaka irenga icumi abana n’umugore we Sandra Teta aho bombi bafitanye abana barenga batatu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sandra Teta yagarutse ku mubano we na Weasel, avuga ko nubwo nk’abantu bagira amakosa, ibyiza bye biruta ibibi.

Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abibaza impamvu akihoma kuri Weasel uhora amukubita kugeza n’aho yigeze kumukubita bikaba ngombwa ko ahungira iwabo mu Rwanda.

Sandra Teta yagize ati: “Buri muntu agira amakosa kuko nta mutagatifu ubaho. Ariko Weasel afite indangagaciro z’umuryango zifatika. Ibikorwa bye byiza biruta ibibi, kandi ni yo mpamvu nkomeza kumuba hafi. Ni umuntu wanjye kandi mwiza nubwo duhura n’imbogamizi zitandukanye.”

Yongeyeho ko nubwo umugabo we ari icyamamare mu rugo ni umubyeyi witangira umuryango we. Yemeza ko Weasel ari umugabo wita ku rugo rwe kandi wita ku bana be, bitandukanye n’ibyo benshi baba batekereza ku byamamare.

Uyu mubano wabo ukomeje kuganirwaho cyane, dore ko Weasel akunze kuvugwaho imyitwarire ikemangwa yo gukubita umugore we, ariko Sandra Teta yemeza ko umubano wabo ukomeje gutera imbere bitewe n’urukundo n’ubwumvikane bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa