skol
fortebet

Icyizere cyo kuba Uburusiya bwabana n’ ubutegetsi bushya bw’ Amerika kiraje amaside

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hajyagaho ingoma ya Trump, perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yizeye kuzagirana umubano mwiza na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko uko iminsi yagiye ihita niko uyu mubano warushagaho kugenda uba mubi kurusha ku buyobozi bwa Barack Obama, utaracanaga uwaka na Putin.
Nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Kanama 2017 perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika, Donald Trump, ashyiriye umukono ku bihano Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse (...)

Sponsored Ad

Ubwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hajyagaho ingoma ya Trump, perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yizeye kuzagirana umubano mwiza na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko uko iminsi yagiye ihita niko uyu mubano warushagaho kugenda uba mubi kurusha ku buyobozi bwa Barack Obama, utaracanaga uwaka na Putin.

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Kanama 2017 perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika, Donald Trump, ashyiriye umukono ku bihano Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse gushyiriraho Uburusiya; minisitiri w’intebe w’Uburusiya, Dmitry Medvedev, yatangaje ko icyizere bari bafite cyo kongera umubano n’ubuyobozi bushya bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika kirangiye.

Kremlin, ingoro y’ubutegetsi bw’Uburusiya ikaba ishinja Trump gushoza intambara mu bucuruzi kubera gushyira umukono kuri ibi bihano.

Uburusiya bwagaragazaga ko bwishimiye ko Trump yatsinda kuva mu kwiyamamaza kugeza atsinze kugirango umubano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wiyongere. Ibi byaje no kuvaho ko Uburusiya bushinjwa kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, byatumye Trump ahigika Hilary Clinton bari bahanganye.

Ubwo aya matora yarangiraga Trump atsinze hazamutse ibirego k’Uburusiya, aho FBI, ibiro bishinzwe iperereza bya Leta zunze ubumwe z’America, ko bwaba bwarafashije Trump.

Minisitiri w’intebe w’Uburusiya Medvedev agira ati:"Abanyamerika batsinze Trump mu buryo bukomeye, Trump ntabwo yigeze yishimira ko Uburusiya bushyirirwaho ibindi bihano bishya, ariko ntakundi yagombaga kubisinya. Ingingo yo gushyira umukono kuri ibi bihano bwari ubundi buryo bwo gushyira Trump ku mwanya akwiye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa