skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Museveni yagiye kwiyamamaza Arua abagore bamukuburira umuhanda

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida Museveni uri kwiyamamariza kuyobora Uganda ku nshuro ya gatandatu yashimiye abaturage bo mu gace ka Arua bamwakiranye urugwiro ubwo yari agiye kwiyamamariza iwabo bakanamukuburira umuhanda.

Sponsored Ad

Mu mafoto yafashwe ndetse n’uyu muperezida yashyize hanze,yagaragaje umwe mu bagore ari gukubura aho imodoka ye yari igiye kunyura mu rwego rwo kumuha ikaze.

Perezida Museveni yashimiye aba baturage ikaze bamuhaye mu gace kabo gusa ababwira ko ababajwe nuko atabashije kubasuhuza kubera icyorezo cya Covid-19 aho yavuze ko icy’ingenzi ari umutekano wabo ndetse bakwiriye kwirinda kuko ntibabasha kubitaho bapfuye.

Museveni yagize ati “Ku badushyigikiye I Arua mwaje kumpa ikaze,mbasabye imbabazi kuba ntagiye hanze ngo mbasuhuze ariko ndakomeza kubashishikariza kwirinda guteranira hamwe ku bw’umutekano wacu twese.Mubanze mugire umutekano kuko ntitwabasha kububakira ejo hazaza heza mwapfuye.”

Perezida Museveni, kuri ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, amaze imyaka isaga 34 ategeka Uganda - guhera mu mwaka wa 1986.

Muri 2018 nibwo Urukiko rushinzwe kubungabunga itegekonshinga rwa Uganda, rwanzuye ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatandatu ndetse nawe ntiyatenguha ishyaka rya NRM yemera kwiyamamaza mu matora ya 2021ahanganye n’abarimo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Guhindura itegekonshinga rya Uganda byemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2017, hakurwaho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nka ntarengwa ngo umuntu abe yakwiyamamariza kuba perezida wa Uganda.

Mbere, hari hasanzwe hariho manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe kuri perezida wa Uganda. Ariko ibi byakuweho n’inteko ishingamategeko mu mwaka wa 2005.

Museveni natorerwa indi manda y’imyaka itanu, azategeka iki gihugu imyaka hafi mirongo ine, ashobora no kurenza abyifuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa