skol

Ifoto ya Trump yambaye nka Superman yateje uburakari

Yanditswe: Saturday 12, Jul 2025

featured-image

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza uburakari nyuma y’aho Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, bishyize hanze ifoto igaragaza Donald Trump yambaye nka ‘Superman’.

Ni ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, yakwirakwiye ku rubuga rwa X ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025 iherekejwe n’amagambo agira ati “Ubuyobozi bwa Trump: Ikimenyetso cy’ibyiringiro, ukuri, n’ubutabera.”

Nyuma yo kujya hanze, abakoresha imbuga nkoranyambaga batari bacye bahise batangira kugaragaza amarangamutima yabo mu butumwa butandukanye gusa abenshi babihuje no gushaka kuyobya uburari kuri dosiye ya Jeffrey Epstein, mu guhisha uruhare rwe mu byaha bifitanye isano n’ibyo gusambanya abana Trump yakunze gushinjwa.

Umwe mu batanze ibitekerezo ku rubuga rwa Instagram yagize ati ”Superman yari kuba yarashyize urutonde rwa Epstein hanze kera.”

Undi na we ati “Superman yari umwimukira. Yaremwe n’abana bakomoka ku bimukira b’Abayahudi. Tumusubize iwabo, tumukure hano.”

Hari n’uwanditse ati “Ibi ni uburyo bukomeye bwo kuyobya uburari bwateguwe n’ubutegetsi bwa Trump mu guhisha amateka mabi akekwaho, arimo ihohotera rikorerwa abana no gucuruza abantu afatanyije na Jeffrey Epstein no kugerageza kubipfukirana. Mwitege izindi nkuru zisebetse zishobora gukurikiraho.”

Nyuma y’uko inzego z’ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihakanye ko nta nyandiko zikubiyemo ibyaha byaregwaga Jeffrey Epstein witabye Imana mu 2020 aguye muri gereza, bamwe mu bashyigikiye Trump muri gahunda ya MAGA (Make America Great Again) batangiye kugaragaza uburakari, basaba ko hagaragazwa ukuri kuri ibyo birego.

Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no muri Gicurasi, Trump yashyize ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ ifoto ya AI imugaragaza mu mwambaro nk’Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, nyuma y’ibyumweru bicye Papa Francis yitabye Imana. Ni ibintu bitishimiwe na gato kuko abenshi babifashe nk’igikorwa cyo gusuzugura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa