skol
Kigali

Igenzurwa rya Mubazi ku bamotari ryabaye rihagaritswe nyuma y’aho bigaragambije

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu inama yateranye igitaraganya kubera imyigaragambyo y’abamotari I Kigali binubira ibihombo bari guterwa na mubazi bategetswe gukoresha,nuko igenzurwa rya mubazi ryahagaritswe.

Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, RURA, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye amakoperative y’abamotari bagiranye ibiganiro barebere hamwe umuti w’ibibazo abamotari bakomeje kugaragaza.

Abamotari bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Alain Mukurarinda,Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangarije ISANGO STAR ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, igikorwa cyo kugenzura Mubazi za Moto gihagaritswe by’agateganyo.

Yagize ati "Hari imyanzuro yafatiwe muri iyo nama kandi irahita ishyirwa mu bikorwa guhera ejo [kuri uyu wa gatanu].Ku birebana na mubazi barasaba ko zikurwaho ntabwo zizavaho.Ibyo byo ntibishoboka.

Ahubwo hagiye gukorwa iki?.Ku bijyanye no kuzigenzura,iyo nama yanzuye ko biraba bisubitswe.Birakorwa kugira ngo hitabweho ikibazo cy’abamotari badafite ibyangombwa.Icyo nicyo kigiye gushyirwamo imbaraga.

Kuba mubazi zisubitswe,hari n’amande babacaga kubera ko izo mubazi batazikoresha zizimije.Ngira ngo babacaga amafaranga ahera ku bihumbi 25.000FRW.Ayo mande azagabanuka agere ku bihumbi 10 FRW.

Mubazi zibaye zisubitswe nizongera gusubukurwa amande azaba ibihumbi 10 FRW avuye kuri 25000.

Kuva Ejo hagiye kugenzurwa ibyangombwa.Bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n’abamotari.Umumotari udafite Permis,umumotari udafite ubwishingizi,udafite Authorisation ni akazi ke.Agomba kubishaka cyangwa akava mu muhanda.Icyo nicyo kigiye gushyirwaho ingufu.Umwanzuro nuko kuva ejo baragenzura ibyangombwa noneho bizajyane no kwigisha no guhugura abamotari ku birebana n’ibyangombwa na mubazi."

Mukuralinda yavuze ko hari ibinyoma byavuzwe n’abamotari kuri mubazi aho yatanze urugero rw’abavuze ko umuhinde wazibahaye atwara menshi kandi ngo atwara 8.3% kandi mbere ngo yatwaraga 12 %.Ati "Ibyo RURA yabyizeho irayagabanya n’ubu iracyareba uko ayo mafaranga yagabanuka ariko ntabwo ashobora kuvaho yose burundu kuko afite ama services akora ya internet,serveur n’ibiki byose."

Ku micungire y’amakoperative y’abamotari bivugwa ko ari baringa,Mukuralinda yagize ati "Amategeko agenga amakoperative arahari.Byose bigiye gusesengurwa,bigiye guhugurirwa ababikoramo kugira ngo izo nzego zikore neza.

Ibya assurance nabyo bizaganirwaho ariko abazitanga bagira ibyo bagenderaho ariko ntibyabuza ibiganiro hakarebwa niba hari icyakorwa."

Mukuralinda yavuze ko ikibazo atari mubazi ku bamotari ahubwo ari uko hari abamotari benshi badafite ibyangombwa.

Hari ibibazo abamotari bafite mu makoperative,Ubwishingizi n’abaciwe amande ya mubazi yari hejuru.

Yavuze ko abamotari bari mu mujyi wa Kigali barenga ibihumbi 26 barimo abarenga ibihumbi 7 badafite ibyangombwa byuzuye.Abafite ibyangombwa ari ibihumbi 19300.

Ati "Twaje gusanga ahanini abigaragambije ari abadafite ibyangombwa.Urumva nabyo ni ikibazo kigiye gukurikiranwa.Ibibazo byabaye impurirane ahubwo buririra kuri mubazi."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble miheto

    iki kibazo aba motar bafite bagitewe na RURA, Ikigo cy’AMAKOPERATIVE, ndetse na Police! wongeyewho umuyozi w’amabamotari mu rwanda! IZO NZEGO zirasarura aho zitabibye! ndetse nuwakurikirana yasanga na RUSWA irimo, ntiwayibura muri RURA, Ntiwayibura muri police , cyane cyane ushinzwe ibibazo byo mumuhanda, ntiwayibura k’umuyozi w’abamorali, ntiwayibura muri RCA, Ndetse no muri iyi company ya assurence! hakenewe ko inzego ziperereza zinjiramo! ndetse n’umugi wa kigali uvugwa muri iyi ruswa tuvuze!

    1 week ago

Inzindi nkuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye...
17 January 2022 1

Abantu bifuje ikintu gikomeye nyuma y’aho umuhungu wa Museveni yise perezida...

Inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni ishamikiye ku magambo...
17 January 2022 0

Igenzurwa rya Mubazi ku bamotari ryabaye rihagaritswe nyuma y’aho...

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu inama yateranye igitaraganya kubera...
14 January 2022 1

Afurika y’Epfo:Minisitiri yasabye abanyeshuri b’abakobwa ’gufungura ibitabo...

Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo yanenzwe bikomeye muri iki...
14 January 2022 0

Niger yongeye igihe cyo kwirukana Abanyarwanda umunani bahimuriwe

Leta ya Niger yabaye ihagaritse kwirukana Abanyarwanda umunani bahimuriwe...
4 January 2022 0

"Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo"-Perezida w’u...

Perezida w’u Burundi,Évariste Ndayishimiye, yasengeye u Rwanda n’abayobozi...
3 January 2022 1