’Igihugu kiri hafi guturika kubera intambara’ – Kabila yavuze nyuma y’imyaka itanu ’acecetse’
Yanditswe: Monday 24, Feb 2025

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu ubwe atagaragara cyane muri politike n’itangazamakuru, Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yatangaje ko iki gihugu "kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere" avuga ko ishobora no guhungabanya akarere kose.
Félix Tshisekedi wamusimbuye mu 2019 - mu guhererekanya ubutegetsi kwa mbere kwabayeho mu mahoro mu mateka ya DR Congo – muri uku kwezi yavuze ko Kabila ari we muntu "nyawe uri inyuma y’ibi byose", amushinja gufasha umutwe wa M23.
Kuva mu 2019, Kabila – umusenateri muri DR Congo – yagiye kenshi avugirwa n’umuvigizi we Barbara Nzimbi, ariko kuri iki cyumweru ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo cyasohoye inyandiko y’igitekerezo cya Kabila.
Joseph Kabila yavuze ko nyuma yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro "uko gushimwa ntikwatinze" kuko ashinja Tshisekedi ko yahise arenga ku masezerano mashya ya politike yari yumvikanyweho.
Yongeraho ko ibintu "byarushije kuba bibi. Kugeza aho igihugu kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere, ishobora no guhungabanya akarere kose".
Perezida Tshisekedi ari mu ntambara n’umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice binini mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo. Ashinja Kabila, n’u Rwanda, kuba inyuma ya M23, kandi mu mpera z’iki cyumweru yasezeranyije kuvugurura nanone igisirikare kugira ngo gihangane n’uyu mutwe.
Joseph Kabila yatangaje ko "niba aya makimbirane n’imizi yayo bidakemuwe neza, umuhate wo kuyarangiza uzaba imfabusa".
Kabila avuga ko ikibazo cya DR Congo kitarangirira gusa ku mutwe wa M23 – ashinja Tshisekedi "kugerageza kumvikanisha ko ari umutwe w’abanyamahanga udafite impamvu zifite ishingiro urwanira".
Kabila avuga ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo ari "ubushake buboneka bwa leta iriho bwo kwica amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Abanyecongo i San City bikageza ku itegeko nshinga ryatowe mu 2006".
Yongeraho ati: "Kugerageza kwose kurangiza iki kibazo wirengagije imizi yacyo…ntibizageza ku mahoro arambye".
Abwira SADC – Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo - yavuze ko kohereza ingabo ku rugamba muri Congo "si byo gusa bizarangiza" iki kibazo.
Ati: "Isi irareba niba Afurika y’Epfo ikomeza kohereza ingabo muri DRC gufasha ubutegetsi bw’igitugu, no kurwanya ibyifuzo by’abaturage ba Congo".
Leta ya DR Congo ntacyo irasubiza ku byatangajwe na Joseph Kabila ku cyumweru, gusa isanzwe ivuga ko ari we uri inyuma ya M23, kandi yagiye imushinja ibikorwa byo kunaniza ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko nyuma yo kugera ku butegetsi Tshisekedi yanze gukurikiza amasezerano y’ibanga – yabaye mbere y’amatora - yagiranye na Kabila, y’uburyo bagomba gusaranganya ubutegetsi ubwo yabumuhaga mu 2019.
Ibyo byaje kwemezwa na Corneille Nangaa – ubu ukuriye AFC/M23 – wahoze ari perezida wa komisiyo y’amatora ya DR Congo, wagiranye ibibazo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kuvuga bimwe mu byari muri ayo masezerano. Ibi, uruhande rwa Tshisekedi rwarabihakanye ruvuga ko ari ibinyoma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *