skol
fortebet

Igisirikare cya Uganda cyanyomoje amakuru yo gufatanya na M23 muri Rutshuru

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Uganda mu itangazo ryuzuye uburakari zahakanye zivuye inyuma ko nta ngabo zabo ziri kurwana muri Rutshuru nkuko hari ibihuha byakwiragiye byabivugaga.

Sponsored Ad

Jules Mulumba,Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura CMC, akaba n’Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo, amaze iminsi ashinja ingabo za Uganda gufasha M23 mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru biri kuberamo intambara aho yavuze muri Rutshuru.

Uyu yarifashe avuga ko “Ingabo za Uganda ziri muri Rutsuru” maze yerekana ifoto y’ibifaru bya UPDF.”

Ibinyamakuru byo muri Congo byasamiye hejuru iyo nkuru maze bivuga ko Uganda iri gufasha M23.

Igisirikare cya Uganda kimaze kubimenya, umuvugizi wacyo witwa General de Brigadier Felix M Kulayigye yahise abihakana mu itangazo.

Yagize ati “UPDF yabonye ibinyoma byakwirakwijwe na Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutshuru! Kugira ngo ashyigikire ibyo yavuze, yakoresheje amafoto y’ingabo zacu zari mu z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF."

Yakomeje ati "Iyi foto yafashwe ubwo ingabo za Uganda zahoze muri EACRF zari muri Tshengerero ku muhanda wa Bunagana-Rutshuru werekeza i Goma, ntabwo ari Sake.

Uyu Mulumba ahubwo usanzwe ari umuvugizi wa FDLR aka Wazalendo ari kugerageza guhisha igihombo cyo gutsindwa na M23 ahimba ibyo birego.”

Ibintu bikomeje gufata intera kuri RDC kuko nyuma yo gushinja u Rwanda ko rufasha M23 ubu bageze kuri Uganda.

Ibi bihugu byose byahakanye ko nta bufasha biha uyu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa