skol
fortebet

Igisirikare cyahagaritse ibikorwa by’amashyaka muri Mali

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko bikubiye mu iteka rya Perezida ryasomwe kuri televiziyo na radio by’igihugu cya Mali, ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki byahagaritswe kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya.

Sponsored Ad

Iryo teka rya perezida riteganya ko ibikorwa by’amashyaka ya politiki, yaba amahuriro y’abarwanashyaka mu rwego rwa politiki bibujijwe guhera ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi, kugeza igihe hatangirwa amabwiriza mashya.

Impamvu y’icyo cyemezo, nuko ngo ibikorwa by’amashyaka ya politiki bihungabanya ituze n’umudendezo bya rubanda.

Iteka ryasinywe na Perezida w’inzibacyuho wa Mali Assimi Goïta rigasomwa kuri televiziyo na radio by’igihugu rigira riti, " Ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki biragaritswe by’agateganyo ku butaka bwose bw’igihugu cya Mali, kugeza ubwo hazatangwa amabwiriza mashya, kubera ko bihungabanya ituze n’umudendezo bya rubanda”.

Rikomeza rigira riti, " Icyo cyemezo kireba ibikorwa by’amashyaka ya politiki bijyanye no gukora amahuriro yo mu rwego rwa politiki cyangwa se gushinga imiryango iyo ari yo yose yakwitwa ko ari iya politiki”.

Iryo teka rya perezida rikubiyemo ibijyanye n’icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki, risohotse mu gihe, amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta iriho muri Mali yari yishyize hamwe (coalition) mu rwego rwo gutegura imyigaragambyo yari iteganyijwe ku wa gatanu tariki 9 Gicurasi, igamije gusaba ko hajyaho ubutegetsi bwemewe nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Mali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa