skol
fortebet

Igitekerezo cya Donald Trump n’uko abimukira bica Abanyamerika na bo bajya bicwa

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje icyifuzo cy’uko abimukira bica Abanyamerika na bo bajya bakatirwa igihano cy’urupfu.

Sponsored Ad

Iki cyifuzo yakigaragaje ubwo yaganiraga n’abashyigikiye kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo bahuriraga mu Mujyi wa Aurora muri Leta ya Colorado.

Trump yagaragaje ko Amerika yafashwe bugwate n’abimukira, ati “Ubu Amerika izwi ku Isi yose ko yafashwe bugwate”, ateguza ko azabirukana mu gihe yazatorerwa kuyobora iki gihugu mu Ugushyingo 2024.

Yagize ati “Kuri buri wese uri hano muri Colorado n’abandi bo mu gihugu cyacu, mbijeje kandi mbasezeranyije ko tariki ya 5 Ugushyingo 2024 izaba umunsi wo kubohora Amerika.”

Uyu munyapolitiki yakomeje agira ati “Tuzatangira ibikorwa bigari byo kohereza ku bwinshi mu mateka ya Amerika. Tuzafunga umupaka, tuzahagarika abatemewe n’amategeko binjira mu mategeko. Tuzarwanira igihugu cyacu, ntabwo tuzafatwa bugwate.”

Trump yavuze ko mu bimukira harimo abamunzwe n’ivangura rishingiye ku ruhu n’urwango rushingiye ku moko, agaragaza ko ari abarwayi b’indembe bafite umugambi wo kwanduza Amerika.

Ati “Uyu munsi mbatangarije ko ninjya ku butegetsi, tuzatangira ’Operation Aurora’ ku rwego rw’igihugu, twirukana aya mabandi mabi. [...] Mboneyeho gusabira igihano cy’urupfu umwimukira wese wakwica Umunyamerika cyangwa uwo mu rwego nyubahirizategeko."

Trump yaherukaga kuvuga ko abimukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari ababa barakuwe muri gereza z’ibihugu bakomokamo, atanga urugero ku Banye-Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa