skol
fortebet

Imibare mishya ya (HCR) irerekana ko Abanye-Congo 6000 bamaze guhungira muri Zambie

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Mpunzi HCR ku bufatanye n’abategetsi muri Zambiya, baraye batangaje ko byibura Abanye-Congo 6000 bahunze igihugu cyabo bakerekeza muri Zambiya mu myaka 5 ishize.

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Mpunzi HCR ku bufatanye n’abategetsi muri Zambiya, baraye batangaje ko byibura Abanye-Congo 6000 bahunze igihugu cyabo bakerekeza muri Zambiya mu myaka 5 ishize.

Ni mu cyegeranyo bashyize hanze kuri uyu wa 27 Nzeri 2022. Kivuga ko abahunze bose bakizaga amagara yabo kubera ibikorwa by’urugomo bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ishami rya HCR, ryatangaje ko abahunze biganjemo abaturage bo mu bice bya Mantapala ho muntara ya Luapula werekera Pweto (Haut-Katanga) ya RDC kuva mu mpera za 2021.

Kugeza ubu, Aba kongomani bamaze kubarurwa bifuza gusubira mu gihugu cyabo babarirwa mu bihumbi 11 000, biyandikishije kugera kuri mu mpera za 2022.

Ni nyuma y’uko bitangajwe ko umutekano watangiye kugaruka mu bice bimwe na bimwe bari baraturutsemo muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo,cyane mu ntara ya Haut-Katanga.

Nubwo hamwe umutekano watangiye ku garuka, mu bindi bice bimwe na bimwe byo muri Congo haracyavugwa umutekano muke . gusa muri Haut Katanga ho bimeze neza, kuburyo abaturage bemeye gutaha bijejwe umutekano nk’uko byatangajwe n’ Umuvugizi wa HCR, Boris Cheshirkov, mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa