skol
fortebet

Impamvu ituma U Bushinwa butegura imyitozo ya gisirikare ikangaranya Taiwan

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, Ingabo z’u Bushinwa zakomeje imyitozo y’intambara hirya no hino mu nkengero za Taiwan, zigerageza ubushobozi bwazo bwo "gufata ubutegetsi" no kugenzura uduce tw’ingenzi, amato n’indege bya gisirikare bizengurutse icyo kirwa.

Sponsored Ad

Iyi myitozo yatangijwe ku wa Kane mu rwego rwo gusubiza perezida wa Taiwan, William Lai Ching-te, uherutse kurahira nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Pekin yavuze iki kuri iyi myitozo?

Imyitozo y’iminsi ibiri ya gisirikare yiswe "Joint Sword-2024A", yatangiye ku wa Kane, nyuma y’iminsi itatu, Lai atangiye imirimo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubuyobozi bw’ingabo mu gice cy’uburasirazuba, Li Xi, ngo iyi myitozo ibera mu gace ka Taiwan no mu birwa bigenzurwa na Taiwan hafi y’Inyanja y’u Bushinwa, “igamije kugerageza ubushobozi bwo gufata ubutegetsi buhurijwe hamwe”.

Nk’uko Beijing ibitangaza ngo iyi myitozo ni "igihano gikomeye ku bikorwa byo kwitandukanya n’igihugu kw’ingabo ziharanira ubwigenge bwa Taiwan."

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, yasezeranije ingaruka mbi abo kuri iki kirwa bashaka ubwigenge.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Wu Qian, na we yaburiye Taipei ku kaga kazayibaho izo ngabo ziteza imbere iby’ubwigenge kuri iki kirwa nizikomeza kubashotora.

Ati "Igihe cyose ’ubwigenge bwa Taiwan’ budushotoye, tuzashyira ingamba zacu zo gusubiza ku yindi ntambwe, kugeza igihe gusubiza hamwe igihugu cyatubyaye bizagerwaho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa