skol
fortebet

Impamvu muzi yateye Perezida Tshisekedi gutaha inama ya OIF itarangiye

Yanditswe: Monday 07, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mbere yaho mu gitondo cyo ku gatandatu, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yari yatashye atitabiriye imirimo yose y’iyo nama kuri uwo munsi wa nyuma.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko bwari uburyo bwo kwerekana ko atishimiye kuba Macron atarakomoje ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, mu ijambo rye ryo gutangiza iyo nama ku wa gatanu ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano mucye byugarije isi.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Macron impamvu atavuze ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo – igihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abavuga Igifaransa hanze y’Ubufaransa.

Yanamubajije kuri gahunda yari afite yo guhuriza hamwe ku meza Perezida Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bakakiganiraho, iruhande rw’iyi nama ya La Francophonie, none umwe muri bo akaba yari atagihari.

Macron yasubije ko ku wa gatanu yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida Tshisekedi cyamaze "isaha imwe n’igice", "rero [Tshisekedi] azi uruhare rw’Ubufaransa kuri iyo ngingo, nkuko namaze isaha imwe n’igice ngirana ikiganiro cyihariye na Perezida Kagame mu gitondo [cyo ku wa gatandatu]".

Yavuze ko umuryango wa OIF n’Ubufaransa bigishishikajwe no gucyemura ayo makuba yibasiye cyane RDC, yongera kuvuga ko bifatanyije n’icyo gihugu.

Ati: "Twamaganye urugomo, ibikorwa by’imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri RDC n’ibibangamira ubusugire bwayo kandi aho nta rujijo ruhari kuri iyo ngingo.

"Ejo, jyewe ubwanjye narabyivugiye ko navuze mu ncamake gusa mu byo nasubiyemo, kandi hari amakuba menshi, ubushyamirane n’intambara ntavuze.

"[Urugero] Nyuma gato y’ijambo ryanjye, nahuye na Perezida wa Laos, tuvugana kuri Birmanie kandi mu by’ukuri na ho sinavuze ku bihabera.

"Rero ntihabeho kumva ibintu nabi, ntekereza ko muri iyi minsi ibiri [y’inama] ari yo ntambara [yo muri RDC] namazeho igihe kinini mu nama biteganye [zo ku ruhande]."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa