skol
fortebet

Impamvu Trump yanze ikindi kiganiro-mpaka kimuhunza imbona nkubone na Harris

Yanditswe: Friday 13, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump yavuze ko nta kindi kiganiro mpaka yagirana na mukeba we Kamala Harris mbere y’amatora ya perezida yo mu Ugushyingo(11).

Sponsored Ad

Yabitangaje ku wa kane – nyuma y’iminsi ibiri bagiranye ikiganiro-mpaka i Philadelphia – aho Harris yahise yifuza ko bazagirana ikindi.

Mu makusanyabitekerezo menshi yahise aba icyo kiganiro kikirangira, abatora bemeje ko Harris ari we witwaye neza kurusha Trump.

Gusa nubwo bimeze gutyo amahirwe yo gutsinda amatora kuri aba bakandida aracyegeranye cyane kuko nta urarusha undi cyane mu makusanyabitekerezo.

Mu kiganiro cyo ku wa kabiri nijoro muri Amerika, Harris yajujubije Trump amushyira mu ruhande rwo gukomeza kwisobanura. Gusa nyuma Trump yavuze ko ari we witwaye neza muri icyo kiganiro.

Trump n’abamushyigikiye ariko kandi bashinje abanyamakuru babiri ba ABC bayoboye iki kiganiro kubogamira kuri Harris.

Ku wa kane yatangaje ko nta kindi kiganiro-mpaka ashaka.

“Iyo umurwanyi atsinzwe umukino, amagambo ye ya mbere asohoka mu kanwa ke ni ‘ndashaka undi mukino’,” niko Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social ku wa kane.

Yongeyeho ati: “Amakusanyabitekerezo yerekana neza ko ari njye watsinze ikiganiro-mpaka na Kamala Harris…ako kanya yahise asaba ikindi kiganiro”.

Uyu wahoze ari perezida wa Amerika ku wa kane yakoze mitingi yo kwiyamamaza muri leta ya Arizona aho ku ngingo y’ikindi kiganiro-mpaka na Harris yabwiye ikinyamakuru Telemundo Arizona ati: “Tubona gusa ko atari ngombwa”.

Yongeraho ati: “Tubona twaraganiriye ku ngingo zose, na we sinzi ko agishaka”.

Uruhande rwa Kamala Harris ariko, rwasabye ko haba ikindi kiganiro-mpaka icya mbere kikirangira, rwabisubiyemo ku wa kane.

Ruvuga ko abatora “bakwiye kubona amahitamo bazaba bafite imbere y’urupapuro rw’itora: gutera intambwe na Kamala Harris cyangwa gusubira inyuma na Trump”.

Abashinzwe kumwamamaza bagize bati: “Visi-Perezida Harris yiteguye ikiganiro-mpaka cya kabiri. Donald Trump na we [ariteguye]?”

Gusa ubutumwa bwa Trump bwo ku wa kane ko adashaka ikindi kiganiro-mpaka na Harris bunyuranya n’ubwatanzwe mbere n’abashinzwe kumwamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa