skol
fortebet

Impamvu zitambamira kohereza abimukira mu Rwanda zikomeje kwiyongera

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bari bashyigikiye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bari baburiwe n’umujyanama wabo ko leta y’u Rwanda ikorera iyicarubozo abatavuga rumwe na yo muri politiki ikanabica.

Sponsored Ad

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bari bashyigikiye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bari baburiwe n’umujyanama wabo ko leta y’u Rwanda ikorera iyicarubozo abatavuga rumwe na yo muri politiki ikanabica.

Uko kuburira kwabaye habura ibyumweru ngo leta y’Ubwongereza igerageze kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Uwo mujyanama yagaragaje impungenge ku mvugo no ku kuri kw’inyandiko y’ubutegetsi ivuga ku myitwarire y’u Rwanda ku burenganzira bwa muntu.

Hakomeje kubaho gutambamira mu rwego rw’amategeko ukugerageza kwa leta y’Ubwongereza ko gutuma byinshi mu byo yavuze bigirwa ibanga.

Ku wa kabiri, leta y’Ubwongereza yasabye urukiko rukuru kwanzura ko uru rubanza rudakwiye kubamo ingingo 11 zijyanye n’u Rwanda zavuzweho n’umutegetsi utatangajwe izina wo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza (izwi nka FCDO, mu mpine y’Icyongereza), wari wasabwe kugira icyo avuga kuri iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Urukiko rwumvise ko abategetsi bakuru bo muri iyo minisiteri bari basabye uwo mutegetsi utatangajwe izina, ufite ubunararibonye ku bibazo by’Afurika, kureba ku mbanzirizamushinga y’inyandiko ku Rwanda ifite umutwe ugira uti: "Inyandiko ku Igenamigambi ry’Igihugu n’Amakuru".
Umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, wo mu rukiko rukuru, yabwiwe ko uwo mujyanama yari yanditse muri email ihererekeje iyo ngiyo ati:

"Hari uburyo bw’igenzura rikorwa na leta, inzego z’umutekano, gucungacunga guhera ku rwego rw’igihugu kukagera ku rwego rwo hasi... [no] kutavuga rumwe na leta ntibyihanganirwa ndetse hari ugufunga abantu nta gishingiweho, iyicarubozo n’ubwicanyi na byo byemewe nk’uburyo bwo gukora igenzura".

Umunyamategeko Jude Bunting QC, wunganira ibitangazamakuru, yabwiye urukiko ko iyo gihamya yanze gutangwa y’uwo mugenzuzi (umujyanama) ishobora kuba ari yo nyandiko y’ingenzi cyane ijyanye n’iki kibazo kijyanye n’u Rwanda.

Nyuma yuko haburijwemo urugendo rwa mbere rw’indege yari iteganyijwe kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel yavuze ko atazacika intege ku "gukora ikintu gikwiye", abwira abadepite ko yemera ko iyo gahunda "yubahirije byuzuye" amategeko.

Imiryango myinshi yamaganye iyo gahunda, imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi ikaba yaravuze ko ari gahunda y’ubugome.

Ni mu gihe Kiliziya y’Ubwongereza (Church of England) n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi, na bo bayinenze.

Leta y’u Rwanda yavuze ko abimukira "bazarindwa byuzuye bijyanye n’amategeko y’u Rwanda, bagere ku kazi mu buryo budaheza, ndetse bashyirwe muri serivisi z’ubuvuzi no kwitabwaho mu mibereho".
BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa