Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC iraterana ku kibazo cya DR Congo
Yanditswe: Thursday 13, Mar 2025

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) iraterana bakoresheje iyakure (video-conference) kuri uyu wa kane, yige ku kibazo cya DR Congo.
Iyi nama iyoborwa na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe - ubu ukuriye SADC, iraganira ku kibazo cy’ingabo z’uyu muryango zoherejwe mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zaheze i Goma.
Inama y’uyu munsi iragezwaho imyanzuro y’inama ya ’Organ Troika’ - urwego rureba ibya politike n’umutekano muri SADC - yateranye ku wa kane ushize ikuriwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ukuriye urwo rwego, yize ku kibazo cy’izo ngabo za SADC ziri muri DR Congo.
Abasirikare bikekwa ko barenga 1,000 boherejwe n’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari mu bigo biri i Goma no mu nkengero zayo ahitwa Mubambiro aho barinzwe n’umutwe wa M23.
Abo basirikare bari baroherejwe n’ibi bihugu gufasha igisirikare cya DR Congo bashyize intwaro hasi nyuma yo gutsindwa urugamba rwo kurinda umujyi wa Goma wafashwe na M23 mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama(1).
Kuva uwo mujyi wafatwa, ahazaza h’abo basirikare ntabwo hasobanutse.
Mu kwezi gushize, umutwe wa M23 wemeye ko imibiri 14 y’abo muri Afurika y’Epfo baguye ku rugamba, na bamwe mu bari bakeneye ubuvuzi, basubizwa mu bihugu byabo baciye mu Rwanda.
Kuba aba basirikare bakiri i Goma no hafi yaho barinzwe na M23, ukwezi kurenga nyuma yo gutsindwa ku rugamba, ntibivugwaho rumwe.
Kimwe mu bibazo bivugwa ni ukuba ikibuga cy’indege cya Goma kigifunze kugeza ubu.
Imiryango ifasha itandukanye, irimo n’Ubumwe bw’Uburayi, irimo gusaba ko iki kibuga cy’indege gifungurwa kugira ngo muri iki gice cya DR Congo hagezwe imfashanyo y’ubutabazi n’imiti.
Iki kibuga cy’indege cyangijwe n’imirwano yakibereyeho mu ifatwa rya Goma.
Mu gihe cyafunzwe ku mpamvu z’umutekano, leta ya Kinshasa igomba gutanga uburenganzira bugendanye n’iby’indege mpuzamahanga za gisivile kugira ngo zigwe kuri iki kibuga.
Ntibizwi neza niba ubwo burenganzira bwaratanzwe M23 ikaba ari yo itaremera ko iki kibuga cy’indege gifungurwa.
Mu kwezi gushize umutwe wa M23 wavuze ko mu gihe izi ngabo zashaka gutaha, inzira ihari y’izi ngabo za SADC ziri i Goma ari inzira yo guca ku mupaka zikinjira mu Rwanda zigafatirayo indege zijya mu bihugu byazo.
Radio RFI isubiramo isoko y’inkuru yo muri DR Congo ivuga ko hagiye gukurikiraho "gucyura izo ngabo mu byiciro".
Hari amakuru avuga ko gutinda kuva muri DR Congo kw’izi ngabo gushingiye ku kutumvikana na M23 ku bintu bitandukanye zifite zishaka gutahana. Ko M23 ishaka ko zidatahana ibyo zitazanye.
Umwe mu bazi iby’iki kibazo wo muri M23 uri i Goma utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko uko kutumvikana kwabayeho, gusa yirinze kwemeza icyo gushingiyeho.
Yagize ati: "Ntabwo waba watsinzwe, wafashwe matekwa, ngo unategeke uburyo utahamo. Ariko ubundi ntawababujije gutaha."
Inama y’uyu munsi ya SADC ishobora gutanga ishusho ku kibazo cy’aba basirikare, n’igisubizo.
Uretse iyi nama, indi nama yitezwemo igisubizo ku kibazo cy’izi ngabo ni iteganywa mu cyumweru gitaha izahuza abashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya SADC na EAC. Iyi nama yari igiye guterana mu byumweru bibiri bishize i Harare irasubikwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *