Perezida Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahisemo inshuti ye Kash Patel ngo ayobore Urwego rushinzwe Iperereza (FBI).
Trump yashimiye Patel ku bw’uruhare yagize mu kugaragaza ko u Burusiya nta ruhare bwagize mu matora yamugejeje ku butegetsi mu 2016.
Trump kandi yavuze ko Patel yitwaye neza ubwo yari umujyanama we mu by’umutekano.
Yavuze ko Patel bamwitezeho gufasha Amerika guhangana n’ibyaha bikorwa n’amabandi ndetse no guhangana n’abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe.
Trump kandi yavuze ko Patel azakora isuku muri FBI, rukaba urwego rukora kinyamwuga aho kuba igikoresho cy’abanyapolitiki cyo kugenda kubo batavuga rumwe.
Patel w’imyaka 44, afite inkomoko ku babyeyi b’Abahinde bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *