Intambara ikomeje kuzambya ibintu hagati ya Isiraheli na Palesitina
Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2024

Mu gihe Isiraheli ifite gahunda yo kugarura abakuwe mu byabo baherereye mu majyaruguru kubera ibitero bya Hezbollah, umutwe wa Hamas wo muri Palesitina na wo watangaje ko ukomeza kurwana inkundura.
Kugaruka kw’abatuye mu majyaruguru ya Isiraheli, bahunze kubera umuriro wa Hezbollah, ni yo ntego nshya y’intambara, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli mu gihe Hamas ivuga ko yiteguye kurwana inkundura.
Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yerekeje mu Misiri kugira ngo baganire ku bikorwa bigamije guhagarika imirwano muri Gaza.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nze3ri 2024, Minisityiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yatangaje ko gutahuka kw’abatuye mu majyaruguru ya Isiraheli, bahunze kubera ibisasu bya Hezbollah, ubu ari imwe mu ntego za Guverinoma ye, umuyobozi wa Hamas yemeza ku ruhande rwe ko yiteguye intambara ndende hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu karere.
Kuva igitero cyagabwa n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitina mu kurwanya Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023, imirwanoo yarakomeje hagati y’ingabo za Isiraheli n’umutwe w’abayisilamu bo muri Libani Hezbollah, ushyigikiwe na Irani.
Nk’uko AFP ibivuga, ihohoterwa ryambukiranya imipaka ryahitanye 623 muri Libani, cyane cyane abarwanyi n’abasivili nibura 141. Ku ruhande rwa Isiraheli, harimo no kuri Golan yo mu gice cy’amajyepfo ya Siriya kigaruriwe, abayobozi batangaje ko hapfuye nibura abasirikare 24 n’abasivili 26.
Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, Hezbollah yigambye ko ibitero byinshi byibasiye ibirindiro bya Isiraheli, naho ingabo za Isiraheli zo zikavuga ko zagabye ibitero ku byihebe muri Libani.
Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, yabwiye intumwa y’Amerika Amos Hochstein, yasuye Isiraheli ati: “Amahirwe y’amasezerano aragabanyuka kuko Hezbollah ikomeje gushyigikira Hamas.”
Yavuze kandi ko ibikorwa bya gisirikare ari yo nzira yonyine yo kwemeza ko abaturage bo mu majyaruguru ya Isiraheli bagaruka mu ngo zabo”.
Umunyamabanga mukuru wungirije wa Hezbollah Naïm Qassem yatangaje ko itsinda rye ridafite umugambi wo kujya ku rugamba ariko niba Isiraheli itangiye intambara, tuzahura nayo kandi igihombo kizaba kinini kuri twe kimwe no kuri bo”.
Umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinouar, yijeje ko umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitine witeguye kurwana intambara y’inkundura ku ngabo za Isiraheli mu karere ka Gaza.
Yongeyeho ko guhuza imbaraga kw’imitwe y’indwanyi zo muri Libani, Iraki na Yemeni zaburijemo ibikorwa bya Isiraheli byo gukomeza kurasa za misile.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *