Inteko Ishinga Amategeko yemeje bidasubirwaho Donald Trump nka Perezida wa Amerika
Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje Donald Trump nk’uwatsinze amatora ya Perezida aherutse kuba muri icyo gihugu, akazayoborana na Visi Perezida we, J.D. Vance.
Uyu muhango nta kinini uhindura ku biba byaravuye mu matora ya Perezida, ndetse ku nshuro ya mbere kuva mu 1988, nta mu-democrates n’umwe wigeze atora yanga uyu mwanzuro.
Uyu muhango uba uhagarariwe na Visi Perezida ucyuye igihe, bivuze ko Kamala Harris watsinzwe na Trump, ari we wari uwuyoboye.
Nyuma y’iki gikorwa, yavuze ko "uyu munsi ni ingenzi kuri Amerika, werekana ibikwiriye gukorwa n’ibyo Abanyamerika bakwiriye kwitega ku gihugu cyabo. Kimwe mu by’ingenzi bigize demokarasi yacu ni uguhererekanya ubutegetsi mu mahoro."
Mbere y’uko Inteko yemeza Trump, Joe Biden uyoboye Amerika yari aherutse kuvuga ko Abanyamerika badakwiriye kwibagirwa ibyabaye ku itariki ya 6 Mutarama 2020.
Icyo gihe nabwo Inteko yari igiye kwemeza Biden, ariko Trump yanga kwemera ko yatsinzwe ndetse asaba abamushyigikiye kugana ku Nteko bakaburizamo igikorwa cyo kwemeza Biden.
Imyigaragambyo karundura yakurikiye icyo gikorwa, yahitanye abantu batanu abandi benshi barakomereka, mu gihe ibikorwaremezo byinshi byangijwe n’uru rugomo rw’abashyigikiye Trump.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *