Inteko ishingamategeko y’ubufaransa yanenze mu nyandiko politiki ya Macron iri kubahambiriza muri Afurika
Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023
Itsinda ry’abasenateri 94 b’Abafaransa bandikiye Perezida Emmanuel Macron ibaruwa ifunguye aho banenze guverinoma kubera politiki yayo yo muri Afurika, yateje imyumvire yo kurwanya Abafaransa ku mugabane.
Ibaruwa yasohowe ku wa Mbere n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa, yahamagariye Macron kongera gusuzuma politiki y’u Bufaransa muri Afurika.
Abasenateri bavuze ko kunanirwa kwa Operation Barkhane ari yo mpamvu ahanini yatumye u Bufaransa ndetse n’ubukungu bwabwo, politiki ndetse n’igisirikare byangwa ubu muri Mali, Burkina Faso, Niger na Repubulika ya Centrafrica.
Operation Barkhane yari igikorwa cy’u Bufaransa cyo kurwanya inyeshyamba mu karere ka Sahel muri Afurika cyatangiye muri Kanama 2014 kikarangira imburagihe mu Gushyingo umwaka ushize.
Iyo baruwa yagize ati: "Uyu munsi, Francafrique y’ejo yasimbuwe n’igisirikare cya Russafrique, ubukungu bwa Chinafrique cyangwa diplomasi ya Americafrique."
"Igihe ntikigeze cyo kongera gusuzuma icyerekezo cyacu cya Afurika n’ihuriro ryacyo n’u Bufaransa?"
Ibaruwa yasojwe yita umugabane wa Afurika "inshuti" itacyumva u Bufaransa kandi igenda irwanya uruhare rwabwo ndetse no kuba buri ku mugabane wa Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *