skol

’Intsinzi yacu ku Burusiya izahindura isi"-Perezida wa Ukraine abwira Abongereza

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

featured-image

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza kuri uyu wa Gatatu ko ukuri baharanira kuzatsinda ndetse ko intsinzi bazabona ku Burusiya izahindura isi.
Perezida Zelensky,yasuye igihugu cy’Ubwongereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare aho yahuye na Minisitiri w’Intebe,Rishi Sunak ndetse biteganyijwe ko arabonana n’umwami Charles III I Buckingham Palace.
Uru n’urugendo rwa kabiri akoreye mu mahanga nyuma y’aho Uburusiya butereye igihugu cye (…)

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza kuri uyu wa Gatatu ko ukuri baharanira kuzatsinda ndetse ko intsinzi bazabona ku Burusiya izahindura isi.

Perezida Zelensky,yasuye igihugu cy’Ubwongereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare aho yahuye na Minisitiri w’Intebe,Rishi Sunak ndetse biteganyijwe ko arabonana n’umwami Charles III I Buckingham Palace.

Uru n’urugendo rwa kabiri akoreye mu mahanga nyuma y’aho Uburusiya butereye igihugu cye mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Yashimye Ubwongereza kubera inkunga bukomeje gutera igihugu cye ndetse avuga ko nta kabuza bazatsinda Uburusiya.

Yagize ati "Turabizi ko Ubwigenge buzatsinda,turabizi ko Uburusiya buzatsindwa.Turabizi ko intsinzi izahindura isi kandi ibi bizaba ari impinduka isi imaze igihe ikeneye.

Ubwongereza buri kudufasha kugera ku ntsinzi y’ingirakamaro y’ubuzima bwacu bwose.

Hari hakajijwe umutekano ku biro bya Downing Street bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse urugendo rwa Perezida Zelensky rwatangajwe habura amasaha make ngo agere i London.

Umuhango wo kwakira uyu muperezida waciye kuri BBC uri kuba.

Perezida Zelensky ashobora gusura Brussels kuri uyu wa Kane nkuko ibinyamakuru byinshi biri kubivuga.

Urugendo rwe rwa mbere mu mahanga,yarukoreye i Washington muri Amerika mu Ukuboza umwaka ushize aho yahuye na Perezida Biden ndetse aganira n’inteko ishinga amategeko ya Amerika.

Ubwongereza bukomeje gufasha Ukraine mu kuyiha ibikoresho ndetse Minisitiri Sunak n’abamubanjirije bagaragaje ko bashyigikiye iki gihugu mu rugendo rwo kwirwanaho imbere y’Uburusiya.

Minisitiri Sunak yemeje ko bagomba kongerera Ukraine ubufasha bwa gisirikare harimo no gutoza abapilote b’indege z’intambara z’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa