skol
fortebet

Intumwa nkuru ya CNDD FDD mu nama ya FPR INKOTANYI yagaragaje abica umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD, zikubutse mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR, inama yizihizaga imyaka 35 FPR imanza ishinzwe.
Muri iyo nama kandi habayemo n’amatora y’ubuyobozi bw’iryo shyaka rya FPR, aho Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora iryo shyaka n’amajwi asaga 99 kw’ijana.
Kuva mu 2015 umubano utameze neza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ni ubwa mbere ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryohereje intumwa kurihagararira mu nama ya FPR (...)

Sponsored Ad

Intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD, zikubutse mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR, inama yizihizaga imyaka 35 FPR imanza ishinzwe.

Muri iyo nama kandi habayemo n’amatora y’ubuyobozi bw’iryo shyaka rya FPR, aho Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora iryo shyaka n’amajwi asaga 99 kw’ijana.

Kuva mu 2015 umubano utameze neza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ni ubwa mbere ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryohereje intumwa kurihagararira mu nama ya FPR Inkotanyi. Perezida w’u Burundi yageze naho yita u Rwanda igihugu cy’umwanzi.

Izo ntumwa z’ishyaka rya CNDD FDD zari ziyobowe na Cyriaque Nshimirimana, icyegera cy’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD.

Uyu yabwiye BBC ko umubano w’ibihugu byombi ari ntamakemwa kuko abaturage basurana Ati "Imipaka irafunguye,abayobozi barasurana,umubano wacu umeze neza."

Uyu yahakanye ko abo muri CNDD FDD mu minsi ishize bavugaga amagambo akarishye ku Rwanda ati "ibyo ni wowe ubivuze twebwe ntabyo tuzi.Icyo twahoze tuvuga nuko Abanyarwanda ari abaturanyi tugomba kubana neza.

Iyo abavandimwe bagiranye ikibazo ntawe ubajya hagati,baracyikemurira.Niba twaragiranye ikibazo n’abavandimwe tukacyikemurira,nta kibazo."

Abajijwe ku magambo Perezida w’u Burundi yavuze ko u Rwanda ari umwanzi w’u Burundi uyu yagize ati ’ikibazo ni icyanyu mwe abanyamakuru kuko murarema.Ibibazo ni mwe mubifite.

Ibyo ni ibibazo by’abanyamakuru icyo si ikibazo cya leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda."

Uyu yavuze ko umubano w’ibihugu nta gatotsi karimo ndetse nibyo u Burundi bwari bwasabye byo kohereza abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015 bari mu Rwanda bitakiwukoma mu nkokora.

Perezida Kagame asoza ijambo rye ku cyumweru,tariki ya 02 Mata 2023,yashimiye CNDD FDD kuba yitabiriye ubutumire bayihaye,avuga ko nbo nibabakenera bazaboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa