skol
fortebet

Nyuma yo gufata Lysychansk, Putin yategetse ingabo kudasubira inyuma

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yategetse umugaba w’ingabo ze gukomeza basatira Ukraine inyuma y’aho ingabo z’icyo gihugu zigaruriye umugi wa Lysychansk.

Sponsored Ad

Perezida Putin yerekanywe ku byuma bireba mu ntera nini abwira ingabo ze kudasubira inyuma ahubwo zigakomeza no kwigarurira ibindi bice bya Ukraine

Ifatwa rya Lysychansk risobanuye ko ubu intara ya Luhansk yose iri mu maboko y’Uburusiya.

Mu ntangiriro,umuvugiziwa Ukraine yavuze ko bavuye muri uyu mugi basaba abarusiya kutawusenya bakoresheje ibitwaro birasirwa kure.

Abasirikare ubu bagiye ku bindi birindiro bishyashya byakomejwe, nk’uko Serhiy Haidai yabibwiye BBC.

Avuga ko kurekera Abarusiya uyu mugi n’intara ya Luhansk byabababaje cyane. ati: “Iyi ni intambara imwe gusa dutakaje, nti dutakaje urugamba”.

Yasabye ibindi birwanisho biva mu burengerazuba kugira ngo bashobore guhangana n’ingufu z’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa