Ishyaka rya Katumbi ryatanze umucyo ku birego by’ umujyanama we uziranye n’Umujenerali wa RDF
Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023
Nyuma y’ukwezi kurenga afatiwe ku kibuga cy’indege cya N’djili, umujyanama wihariye wa Moïse Katumbi ntaraburanishwa.
Hakurikijwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze, ubutasi bwa gisirikare bwashyize ahagaragara, Salomon Idi Kalonda ngo yaba afatanya n’abayobozi ba M23 ndetse n’abasirikare bamwe bo mu Rwanda kugira ngo bagerageze guhungabanya igihugu no gushyira ku buyobozi bwacyo umuyobozi ukomoka muri Katanga .
Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 10 Nyakanga, ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi, ryagize icyo rivuga kuri ibyo birego mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa.
Umunyamabanga Mukuru waryo, Dieudonné Bolengetenge yatanze umucyo kubyo umuyoboke wabo ashinjwa.
Ku kijyanye na numero ya telephone y’umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda yasanzwe n’abashinzwe iperereza muri telephone ya Kalonda, ngo ayitunze kuva mu 2018. Icyo gihe, ngo ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryari riyobowe na Felix Tshisekedi.
"Ni igihe habaga guhura na Paul Kagame, icyo gihe wari perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Salomon Idi Kalonda, wari uherekeje Moise Katumbi muri uwo muhuro, Felix Tshisekedi yari yitabiriye, yabonye numero y’umujenerali w’Umunyarwanda wari ingenzi ..."
Ku bijyanye n ’“ubufatanye” n’abayobozi ba M23, Ensemble pour la République yamaganye ibirego byose, yerekana ko nta kimenyetso na kimwe gihari.
Nyuma y’ibyumweru bibiri yamaze muri kasho y’ubutasi bwa gisirikare, Salomon Idi Kalonda kuri ubu afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, i Kinshasa, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rwe rutangira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *