Israel: Abaminisitiri 3 beguye kubera gushaka guhagarika imirwano muri Gaza
Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

Minisitiri w’umutekano wa Israel, Itamar Ben-Gvir hamwe n’abandi baminisitiri babiri bo mu ishyaka ry’Abayahudi beguye.
Ishyaka rya Minisitiri w’umutekano, Itamar Ben-Gvir rivuga ko abaminisitiri baryo beguye muri guverinoma kuri iki Cyumweru mu rwego rwo kwanga amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza.
Kuva kw’abaminisitiri bo mu ishyaka ry’Abayahudi muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ntibisenya ihuriro riri ku butegetsi cyangwa ngo bigire ingaruka ku ihagarikwa ry’imirwano. Ariko kugenda kwa Ben-Gvir kurahungabanya ihuriro nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Ibi bije mbere gato y’uko Hamas itangaza amazina y’imbohe eshatu yateganyaga kurekura kuri iki Cyumweru, bikaba byashoboka ko inzira yo guhagarika imirwano muri Gaza ikomeza.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, Israel yari yavuze ko idakomeza ibyo guhagarika imirwano kuko itabonye amazina y’izo mbohe, zimwe mu zajyamwe bunyago na Hamas ubwo yagabaga igitero muri Israel mu Kwakira 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *