Israel ihishuye undi musirikare wa Hamas yishe muri Nyakanga
Yanditswe: Thursday 01, Aug 2024

Igisirikare cya Israel kivuga ko cyamaze kwemeza ko umukuru wa gisirikare wa Hamas Mohammed Deif yiciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere muri Gaza cyo mu kwezi gushize. Cyavuze ko Deif yarashweho mu gitero ku gipangu cyo mu gace ka Khan Younis ku itariki ya 13 Nyakanga uyu mwaka. Hamas ntiremeza urupfu rwe.
Israel ivuga ko Deif yari umwe mu bakuru ba Hamas bateguye ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023 mu majyepfo ya Israel, byiciwemo abantu 1,200, naho abandi 251 barashimutwa. Ku wa gatatu, umukuru wa politike wa Hamas Ismail Haniyeh yiciwe mu ruzinduko muri Iran. Israel ntiravuga ku rupfu rwe mu buryo butaziguye.
Israel yatangiye igikorwa kinini cya gisirikare muri Gaza nyuma y’ibyo bitero byo mu Kwakira mu mwaka ushize, ivuga ko igamije gusenya Hamas. Kugeza ubu abantu nibura 39,480 bamaze kwicwa muri Gaza, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas.
Mu itangazo ryacyo kuri uyu wa kane, igisirikare cya Israel cyavuze ko "nyuma yo gusuzuma amakuru y’ubutasi, bishobora kwemezwa ko Mohammed Deif yishwe" mu gitero cyo ku itariki ya 13 Nyakanga.
Icyo gihe abategetsi b’ubuzima ba Gaza bagenzurwa na Hamas bavuze ko igitero cyo mu kirere cyishe abantu barenga 90, ariko abo bategetsi bahakana bavuga ko Deif atari umwe mu bapfuye.
Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yavuze ko urupfu rwa Mohammed Deif ari "intambwe ikomeye" itewe mu gusenya Hamas. Yongeyeho ati: "Iki gikorwa [operation] kigaragaza ko Hamas irimo gusenyuka, ndetse ko abaterabwoba ba Hamas bashobora kumanika amaboko cyangwa bazicwa."
Mohammed Deif yari muntu ki?
Mohammed Deif yari umukuru wa Izzedine al-Qassam Brigades, ishami rya gisirikare rya Hamas. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, yari umwe mu bagabo bashakishwa cyane na Israel, ndetse yarokotse amagerageza menshi yo kumwica, harimo n’iryo mu mwaka wa 2002 ubwo yapfaga ijisho.
Yafunzwe n’abategetsi ba Israel mu mwaka wa 1989, nyuma yaho ashinga iryo shami afite intego yo gufata abasirikare ba Israel.
Israel yamushinje gutegura no kuyobora ibitero by’ibisasu ku modoka za bisi byishe Abanya-Israel babarirwa muri mirongo mu mwaka wa 1996, no kugira uruhare mu ifatwa n’iyicwa ry’abasirikare batatu ba Israel hagati mu myaka ya 1990.
Anazwi ku kuba yarafashije mu gutegura iyubakwa ry’imiyoboro yatumye abarwanyi ba Hamas bashobora kugera muri Israel bavuye muri Gaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *