Israel yugarijwe n’ibisasu bya Hezbollah iravugwaho gufunga ishami rya Al Jazeela i Ramallah
Yanditswe: Sunday 22, Sep 2024

Abasirikare ba Israel bagabye igitero ku biro bya Al Jazeera i Ramallah muri West Bank yigaruriye maze bategeka uyu muyoboro wa televiziyo ifite icyicaro mu Mujyi wa Doha muri Qatar guhagarika ibikorwa byayo .
Kuri iki Cyumweru, Abasirikare ba Israel bitwaje imbunda nini kandi bipfutse mu maso binjiye ku nyubako irimo ibiro bya Al Jazeera maze baha umuyobozi mukuru wayo muri West Bank, Walid al-Omari itegeko ryo gufunga iminsi 45.
Al-Omari yavuze ko icyemezo cyo gufunga Ingabo za Israel zabahaye cyashinjaga umuyoboro “gushishikariza no gushyigikira iterabwoba”.
Jivara Budeiri wa Al Jazeera yavuze ko Ingabo za Israel zakoresheje ibyuka biryana mu maso hafi y’ibiro bya Al Jazeera n’Urubuga rwa al-Manara rwagati mu Mujyi wa West Bank. Yongeyeho ko Abasirikare ba Israel bafashe camera zabo.
Budeiri yongeyeho ko afite ubwoba ko Igisirikare cya Israel gishobora kugerageza gusenya ’archives’ za Al Jazeera zibitswe mu biro.
Imodoka za gisirikare za Israel zavuye Ramallah nyuma y’iki gikorwa.
Nida Ibrahim wa Al Jazeera yavuze ko icyo yita igitero cyo muri West Bank ndetse n’icyemezo cyo gufunga bitatunguranye nyuma yo kubuzwa gutangaza amakuru muri Israel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *