Jamaica iragaragaza inyota yo kwiyambura ubwami ikaba Repubulika
Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022
Gutangazwa k’umwami mushya Charles III – akaba n’Umwami wa Jamaica – byaravuzwe cyane ku mwaro w’amato wa ‘Kingston Harbour’, icyambu kigeze gufatwa nk’umutima w’Ubwami bw’Ubwongereza.
Gutangazwa k’umwami mushya Charles III – akaba n’Umwami wa Jamaica – byaravuzwe cyane ku mwaro w’amato wa ‘Kingston Harbour’, icyambu kigeze gufatwa nk’umutima w’Ubwami bw’Ubwongereza.
Mu gihe cy’ibiragano, Umwami n’abacuruzi b’Abongereza bavanye inyungu mu gucuruza isukari, cacao, indigo, ndetse n’abacakara biciye kuri iki cyambu karemano cya Kingston.
Kugeza mu kinyejana cya 19, iki cyambu cyari kimwe mu by’ingenzi mu burengerazuba bwose.
Ariko ubu Umwami Charles III yimye ingoma mu gihe Jamaica igeze mu masanganzira mu by’umubano wayo n’ubwami.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Andrew Holness Minisitiri w’intebe wa Jamaica yabwiye Igikomangoma William n’umugore we ati: “Turagiye”, bari kuri iki kirwa mu kwizihiza isabukuru y’ubutegetsi bw’Umwamikazi Elizabeth II.
Kuri uwo munsi, Holness yatanze ubutumwa butaziguye buburira ubwami; ko abanya-Jamaica bifuza gutandukana n’amateka ya gikoroni bagatera ikirenge mu cya Barbados bakaba repubulika.
Mu gihe ikusanyabitekerezo ryerekana ko hejuru ya 50% by’abanya-Jamaica bashyigikiye iki gitekerezo, gutanga kwa Elizabeth II kwarabyihutishije.
Prof Rosalea Hamilton, ukuriye Advocacy Network irimo guhirimbanira impinduka z’itegekonshinga, ati: “Iki kiganiro cyatangiye nanone. Uko tubivugaho, ni ko abanya-Jamaica bakanguka.
“Bari kumenya amateka yabo, amateka tutigishijwe mu mashuri, [amateka] yaduhishwe.”
Umwami Charles ni nawe mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Commonwealth, kandi impaka ziri muri Jamaica zigomba kumutera impungenge, cyane ko zishobora gukwira no mu bindi bihugu by’uwo muryango.
Prof Rosalea Hamilton ati: “Sinavuga ko tuzaba ari twe gihugu cya mbere cya Commonwealth gitegekwa n’Umwami Charles (kibaye repubulika) kandi sinavuga ko tuzaba icya nyuma. Ariko icyo niteze ni uko dutangira urwo rugendo.”
Yongeraho ati: “Tuzabaza minisitiri w’intebe ku magambo ye: ‘Turagiye’.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *