skol
fortebet

Jean-Marc Kabund wari inkoramutima ya Tshisekedi, ubu arabarirwa mu bamurwanya byeruye

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, ubu akaba afite ishyaka rye yashinze, yatutse ubutegetsi bwe [Tshisekedi], avuga ko igihe kigeze ngo buveho kuko ntacyo bumariye Abanye-Congo.

Sponsored Ad

Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, ubu akaba afite ishyaka rye yashinze, yatutse ubutegetsi bwe [Tshisekedi], avuga ko igihe kigeze ngo buveho kuko ntacyo bumariye Abanye-Congo.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere ,mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru agaragaza ishyaka rye rishya AC (Alliance pour le Changement).

Jean-Marc Kabund yavuze ko iri shyaka rye ryanzwe kwandikwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, aboneraho kubunenga yivuye inyuma, avuga ko atari ubutegetsi bukwiye kuyobora Igihugu cyabo.

Uyu Munyapolitiki wanabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, akimara kwegura yatangaje ko agiye gutangira paji nshya y’amateka mashya “azandikwa n’icyuya cy’ishyaka rye, rizarandura burundu igitugu n’iyicaruzo.”

Kabund wari Perezida w’Ishyaka UDPS rya Tshisekedi ubwo yiyamamarizaga gutorwa muri 2018, yavuze ko yicuza kuba yarafashije uyu mugabo gutorwa nka Perezida.

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, Jean-Marc Kabund yagaragaje umujinya avuga ko yawutewe n’imiyoborere ya Tshisekedi, aho anyuzamo akagira ati “Tshisekedi nta muyobozi umurimo.”

yongeyeho ko abagize Guverinoma ya Congo, bakomeje kurangwa n’umururumba wo kwiba Igihugu cyabo kandi ntacyo bakora ndetse ngo na Tshisekedi ubwe yirirwa ajya mu mahanga kandi ingendo ze zikaba zidatanga umusaruro kuko Igihugu cyabo gifite ibibazo byinshi mu mibanire n’amahanga.

Yavuze ko abaturage bakwiye guhaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi aho kwirirwa bamagana u Rwanda no gushyigikira igisirikare cyabo cya FARDC gikomeje kurangwa n’imbaraga nke.

Umunyapolitiki Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe (Engagement Citoyen pour le Development) mu Nteko Rusange y’iri shyaka yabaye mu cyumweru gishize, na we yari yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko byumwihariko kuba ngo Congo ikomeje kuvogerwa n’u Rwanda ari uko iyobowe n’abategetsi batari bakwiye kuba bayiyobora.

Martin Fayulu wakunze kugaragaza ko yanga u Rwanda, yavuze ko natorerwa kuyobora DRCongo, azarandura burundu ibyo yita kuba u Rwanda ruvogera Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa