Kabila na Katumbi bahuje ijwi bamagana abarimo Ingabo z’u Burundi muri RDC
Yanditswe: Friday 27, Dec 2024

Abanyapolitiki Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Moïse Katumbi Chapwe wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, bamaganye Abacanshuro n’Ingabo z’amahanga ziri muri RDC.
Ni mu itangazo rihuriweho aba banyapolitiki bombi basohoye, nyuma yo guhurira i Addis-Abeba muri Ethiopia mu Cyumweru gishize.
Aba bahuye mu gihe muri Congo Kinshasa hari ubwumvikane buke bushingiye ku kutavuga rumwe ku mugambi Perezida Félix Antoine Tshisekedi afite wo guhindura itegeko nshinga.
Indi ngingo ni ijyanye n’intambara ingabo z’iki gihugu zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Leta ya RDC imaze igihe yaritabaje abacanshuro b’abanya-Romania, umutwe wa FDLR ndetse n’ingabo z’ibihugu by’amahanga nk’u Burundi, Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ngo ziyifasha kwivuna uriya mutwe w’inyeshyamba ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Kabila na Katumbi mu itangazo ryabo bavuze ko ibyo kuba izi ngabo ziri muri RDC bikwiye kujya ku iherezo.
Itangazo basohoye rivuga ko “[Kabila na Katumbi] baramagana ubwiyongere bukabije bw’ingabo zitemewe, zirimo abacanshuro ndetse n’ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bwa RDC, hanyuma bagasaba ko zishyirwaho iherezo.”
Aba bombi kandi bamaganye Leta ya RDC kubera guta muri yombi abanyamakuru, abanyapolitiki batavuga rumwe na yo, abasirikare ndetse n’abasivile; ibyo bavuga ko bibangamira ukwishyira ukizana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *