skol

Kanada yanyomoje amakuru yo guha ikaze Abanyakenya bashaka akazi

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Guverinoma ya Kanada yahakanye amakuru avuga ko Abanyakenya bashobora noneho kujya muri iki gihugu kugira ngo bahabwe akazi cyangwa kuhatura byoroshye.

Kanada itangaje ibi nyuma yahoo kuri uyu wa kabiri, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya Alfred Mutua yatangaje ko Abanyakenya ko bemerewe kujya gutura cyangwa gukorera muri Kanada nta nkomyi.

Bwana Mutua wari mu ruzinduko rwemewe muri iki gihugu, yavuze ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’abinjira n’abasohoka, impunzi n’abashaka ubuhungiro muri Kanada (IRCC) Sean Fraser bemeranya ku buryo butandukanye bwo korohereza abimukira ba Kenya muri icyo gihugu.

Ku ruhande rwa Kanada bo bavuze ko inzira ku bifuza kujya muri Kanada zifunguye ,igisigaye ari ukubikorera .

“ibihuba biri kuvuga ko hari gahunda muri Kanada yo kwakira abimukira ba Kenya yihariye si byo, ni ukubeshya . kandi nta gahunda y’abimukira yihariye ibaho mu gihugu cyacu.

IRCC yakomeje ivuga ko Abanyakenya bakeneye kwerekeza muri Kanada basabwe kwegera urwego rwa kanada rubegereye bagahabwa ibisobanuro byimbitse n’amakuru ahamye abigenga.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa