Katumbi yashinje Perezida Tshisekedi gushakira inyungu mu ntambara ya FARDC na M23
Yanditswe: Monday 14, Oct 2024

Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abona hari bamwe mu bantu bo hejuru mu butegetsi bwa kiriya gihugu bafite inyungu mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’umutwe wa M23; ikaba impamvu nyamukuru itarangira.
Kuri ubu imyaka irakabakaba itatu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye imirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni intambara Kinshasa yashoyemo amafaranga menshi igura intwaro zigezweho, indege na za drones z’intambara; ndetse inayitabazamo abacanshuro b’abanyamahanga; bikavugwamo imaze kuyishoramo abarirwa muri $ miliyari 2.
RDC n’ubwo yashoye muri iyi ntambara uyu murengera w’amafaranga, inyeshyamba zikuriwe na Gen Sultani Makenga ziracyagenzura ibice bitandukanye bya Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Moise Katumbi mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ibinyamakuru bya ACTUALITE.CD na Jeune Afrique; yavuze ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwarananiwe gutsinda M23; nyamara ubwa Joseph Kabila bwarabigezeho nyuma yo gukoresha ¼ cy’amafaranga RDC imaze gushora muri iriya ntambara.
Ati: "Ubwo M23 yirukanwaga mu burasirazuba bwa RDC nari Guverineri, hari ku butegetsi bwa Perezida Kabila. Ingengo y’imari yarengagaho gato cyangwa igakabakaba $ miliyoni 500. Uyu munsi ingengo y’imari irarenga $ miliyari 2. Niba dukoresha miliyoni 300 tukirukana M23 uyu munsi tukaba twarananiwe kwisubiza ibice igenzura kandi dukoresha miliyari 2, bivuze ko hari ikibazo".
Yavuze ko impamvu iriya ntambara itarangira ari uko hari bamwe mu bantu bo ku ruhande rwa Leta bayifitemo inyungu, bijyanye no kuba bayifashisha mu kwiba amwe muri ariya mafaranga.
Ati: "Ku bwanjye navuga ko hari abantu biba amafaranga bitwaje ingufu z’intambara, kuko amafaranga ntabwo agera ku basirikare".
Katumbi yunzemo ko kuba Kinshasa ikura inyungu mu ntambara ihanganyemo na M23 ziri mu mpamvu yarahiye kujya mu biganiro n’uriya mutwe.
Uyu munyapolitiki yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abanye-Congo bose ari ngombwa, na cyane ko Perezida Félix Tshisekedi ubwe yanigeze gutumiza uriya mutwe i Kinshasa ngo baganire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *