skol

Kenya: Abakirisitu bishwe n’inzara kubera kwiyiriza bashaka ijuru barenze 400

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Umubare w’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwa Kenya bishwe n’inzara nyuma yo kubishishikarizwa na Pasiteri wabo ngo bazajye mu ijuru, umaze kurenga 400.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, habonetse indi mibiri 12 mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu Ntara ya Kilifi, mu Burasirazuba bwa Kenya.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Rhoda Onyancha, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bapfuye biturutse kuri ayo mahano yakozwe na Pasiteri ari 403.

Iri shyamba niryo ryifashishwaga na Pasiteri Paul Mackenzie mu gutanga inyigisho ku bayoboke be, zirimo no kubahatira kwiyiriza ababwira ko aribwo bazajya mu ijuru.

Mackenzie yatawe muri yombi ku wa 15 Mata 2023 nyuma y’uko hari hatahuwe abantu bane bishwe n’inzara muri ubwo buryo.

Ishyamba rya Shakahola ryose ryahise rishyirwa mu kato, inzego zishinzwe umutekano zihita zitangira kugenda zitaburura imirambo aho kuri ubu hamaze kuboneka igera kuri 403.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa