skol

Kenya: Abarenga 80 ku ijana bemeje ko Perezida Ruto ari kujyana igihugu ahabi

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe gutangaza amakuru (BBC) bwerekanye ko 84 ku ijana by’Abanyakenya bemeza ko iki gihugu kiri kugana mu nzira mbi.

BBC yakoze ubushakashatsi [poll] mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Epfo, no mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba aho yasabye abaturage kuvuga niba ibihugu byabo bigana mu cyerekezo cyiza cyangwa kibi.

Mu Rwanda, 60 ku ijana by’abaturage bavuze ko igihugu cyabo kigana mu nzira nziza mu gihe 40% bonyine bavuze ko igihugu kigana mu nzira mbi.

Icyakora, muri Kenya, 84 ku ijana bavuze ko Perezida William Ruto ari kujyana iki gihugu ahabi, mu gihe 16% bonyine bavuze ko uyu mugabo ukomoka i Kamagut ari kujyana igihugu mu nzira nziza.

Muri Nigeria, 95 ku ijana bavuze ko iki gihugu kigana mu nzira mbi mu gihe 5% bonyine bavuze ko igihugu kigana mu nzira nziza.

Dore igishushanyo cy’amatora ya BBC yagombye kuba umuburo kuri Perezida Ruto n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa