skol
fortebet

Kenya: Bababajwe n’agasuzuguro kakorewe Visi Perezida Ruto

Yanditswe: Tuesday 03, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abari bagiye kujyana nawe bavuze ko Visi Perezida William Ruto yamaze amasaha atanu n’igice ku kibuga cy’indege i Nairobi "asuzugurwa", birangira abujijwe kujya mu ruzinduko bwite muri Uganda.

Sponsored Ad

Ku wa mbere nijoro, Ruto yari ayoboye itsinda ry’abantu umunani bari bagiye kurira indege bwite y’ubucuruzi kuri Wilson Airport mu mujyi wa Nairobi igiye i Kampala.

Depite Ndindi Nyoro, umwe mu bari bajyanye na Ruto bo baretse bagakomeza, yabwiye abanyamakuru ageze muri Uganda ko "atigeze abona VP [Visi Perezida]asuzugurwa kuri uru rugero".

Nyoro avuga ko hari aho basabye Ruto icyangombwa cy’amavuko, "ubundi indangamuntu ye, n’ibaruwa ivuye ku mukuru."

Amaherezo Ruto yangiwe kugenda, abo ku ruhande rwe bavuga ko babwiwe n’abategetsi ko ari "amabwiriza yaturutse hejuru", ariko aho hejuru batazi aho ari ho.

Abo ku ruhande rwe bavuga ko amategeko adategeka Visi Perezida wa Kenya gusaba uburenganzira bwo kuva mu gihugu igihe agiye mu rugendo bwite.

Nyuma yo kwangirwa kugenda, Ruto yanditse kuri Twitter ati: "Nta kibazo…reka tubirekere Imana".

Ni ibiki biri kuba muri politiki ya Kenya?

Hashize igihe haboneka kutavuga rumwe hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta n’umwungirije William Ruto, mu gihe hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu kwa munani mu 2022, amatora Uhuru atagomba kwiyamamazamo kuko manda ze zarangiye.

Mu 2013, Uhuru wo mu bwoko bw’aba-Kikuyu na Ruto wo mu ba Kalenjin, bashyize hamwe bumvikana gushyingura burundu amatati ya politiki ishingiye ku moko yagejeje ku mvururu ziciwemo abarenga 1,000 nyuma y’amatora ya 2007.

Bashyize hamwe, banaba abere mu rubanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI), aho bombi baregwaga uruhare mu mvururu n’ubwicanyi byo mu 2007.

Mu matora ya 2012 Kenyatta yabaye Perezida, Ruto aba Visi Perezida, bivugwa ko mu byo bumvikanye harimo ko nyuma ya manda ebyiri za Kenyatta yagombaga gufasha Ruto gutsinda amatora ya 2022, akamusimbura.

Icyo gihe "buri Munyakenya yari afitiye icyizere ubu bumwe bw’aba bategetsi bakiri bato n’aho baganishaga igihugu", nk’uko umwalimu w’itangazamakuru Joseph Warungu abivuga mu nyandiko ye kuri BBC.

Mu gihe amatora yegereje, "’urukundo’ rwa Kenyatta na Ruto rwarasenyutse", Kenyatta ubu abanye neza na Raila Odinga, undi munyapolitiki uzwi cyane muri Kenya, akaba umuhungu wa Jaramogi Odinga, wabaye Visi Perezida wa Jomo Kenyatta, Perezida wa mbere wa Kenya.

Byatangiye mu 2018 ubwo Uhuru Kenyatta yinjizaga ishyaka rya Raila Odinga - wo mu bwoko bw’aba-Luo, mu ihuriro risanzwe rihuza ishyaka rye n’irya William Ruto.

Muri uyu mwaka, Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bifuje impinduka mu itegekonshinga rya Kenya mu nyandiko bise Building Bridges’ Initiative (BBI), ibyo William Ruto yamaganye.

Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse guverinoma kwemeza BBI, nayo irajurira, n’ubu rurageretse.

Ruto we, mu gihugu yakomeje ibikorwa bisa no kwiyamamariza 2022, ibyo Uhuru Kenyatta yagiye yamagana kenshi, avuga ko bishyira mu kaga igihugu mu gihe cy’icyorezo Covid.

Muri Kenya, aho imbaraga z’umunyapolitiki ahanini zishingira ku mbaraga n’ingano y’ubwoko avamo, buri wese afitiye amatsiko n’impungenge nyinshi amatora y’umwaka utaha, nk’uko Joseph Warungu yabyanditse.

Museveni azamo ate?

Mu kwezi gushize, William Ruto yagiye mu ruzinduko bwite muri Uganda, abonana na Perezida Yoweri Museveni.

Museveni yavuze ko guhura na Ruto byari gusa "ukubonana kw’abayobozi baturanye".

Ruto ntiyavuze impamvu yari imusubije muri Uganda nyuma y’ukwezi kumwe avuyeyo.

Mu karere, Yoweri Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, afatwa na bamwe mu bashaka ubutegetsi nk’inararibonye yo kugisha inama cyangwa gusaba ubufasha.

Bisanzwe bizwi ko Uhuru Kenyatta na Yoweri Museveni bafite ubucuti bukomeye muri politiki yabo.

Kugeza ubu rero ntibizwi neza niba Ruto ashaka ko Museveni amufasha kubirindura Kenyatta n’uwo yashyigikira mu 2022, cyangwa se kumwumvikanisha na Kenyatta bagasubira mu bucuti bwabo no ku byo bumvikanye mu 2012.

Ikizwi ni uko Ruto yabujijwe kurira indege ngo ajye i Kampala, akavuga ati: "Nta kibazo… reka tubirekere Imana".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa