skol
fortebet

Kenya: Dr Ruto yavuze icyamuteye kuzamura mu ntera umusirikare wabangamiye intsinzi ye

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yagaragaje impamvu zikomeye zatumye azamura General Francis Omondi Ogolla ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo kandi ari mu bagerageje kuburizamo intsinzi ye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku biro bye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 cyibandaga kuri gahunda afitiye igihugu, Perezida Ruto yagize ati: “General Ogolla ari mu bantu bagiye kuri Bomas kuburizamo intsinzi yanjye ariko ubwo narebaga ku mwirondoro we, ni we muntu wagombaga kuba General.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yahishuye ko yihamagariye Ogolla wari ukiri Lieutenant General, amwibutsa ko yagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ko bitamubuza kumugira General.

Perezida Ruto yatangaje ko yari afite ububasha bwo guha inshingano y’Umugaba Mukuru uwo yari ashaka. Ati: “Reka nkubwire nshuti yanjye. Nashoboraga gushyiraho uwo ari we wese, ndatekereza [ko nari kugira] amahitamo icumi. Abantu baravuze ngo William Ruto yashyizeho Ogolla kubera ko yari Umugaba Mukuru wungirije. Ibyo ntabwo ari byo nashingiyeho, nakoresheje umutimanama.”

Yahishuye ko hari abantu bamugiriye inama yo kudaha Gen. Ogolla aka kazi kubera ko ari mu bagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ntiyabyitaho kubera ubumenyi uyu musirikare afite. Ati: “Uyu mugabo ni umunyabigwi. Ndabizi nafashe icyemezo gikomeye.”

General Ogolla yazamuwe mu ntera muri Mata 2023, asimbura ku mwanya w’Umugaba Mukuru General Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa