Kenya: Gachagua wahoze ari Visi Perezida arashaka gusubiza Perezida Ruto imbere ya ICC
Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2025

Rigathi Gachagua uherutse kweguzwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya yaburiye Perezida Dr. William Ruto, amubwira ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Gachagua akomeje gushinja ubuyobozi bwa Kenya kwijandika mu bikorwa bihohotera ubuzima bw’abaturage, icyakora abamushinja bakavuga ko ibi byose abiterwa no kuba yarirukanwe, bityo akaba ari guharabika Leta.
Gachagua yagize ati “Ndashaka kukwibutsa Perezida Ruto ko watangiye inzira y’inzitane yerekeza muri ICC ufatanyije n’abandi Banya-Kenya batanu. Inzira bamwe mu bagushyigikiye bari kukuganishamo izasubiza iki gihugu imbere ya ruriya rukiko mpuzamahanga.”
Gachagua yongeyeho ko kubera iyo mpamvu hari itsinda ry’abanyamategeko rye riri kwegeranya amakuru kuri buri ngingo irebana n’ibyaha abo bayobozi bari gukora, ku buryo nta kabuza rizabishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Rigathi Gachagua yabaye Visi Perezida wa Kenya kuva mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2024 ubwo yeguzwaga kuri uwo mwanya ashinjwa amakosa arimo kubiba amacakubiri, gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.
Ibyo ariko Gachagua yabiteye utwatsi avuga ko ahubwo ari ubugambanyi yakorewe na Perezida Ruto; bikomeza no gukurura umwuka mubi hagati y’impande zombi. Kuva yakwegura, Rigathi yakomeje kuvuga ubutegetsi bwa Ruto nabi, akabushinja ibyaha bitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *