Kenya:Gachagua yahishuye ko abo muri Guverinoma bagerageje kumuroga kabiri
Yanditswe: Monday 21, Oct 2024

Rigathi Gachagua uheruka kweguzwa ku nshingano ze nka Visi-Perezida wa Kenya, yashinje Perezida William Ruto w’iki gihugu kumukandamiza, ndetse no kugambanira igihango bagiranye muri 2022 ubwo batagiraga kuyobora igihugu.
Gachagua aheruka kweguzwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.
Icyakora Urukiko Rukuru mu cyumweru gishize rwahagaritse icyemezo cyo kumweguza.
Uyu mugabo mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku Cyumweru, yavuze ko yizeye Ruto gusa undi bikarangira amugambaniye.
Yunzemo ko ibirenze ibyo Leta ya Kenya yagerageje kumwivugana inshuro ebyiri zose, byakwanga akaba ari bwo hatangira gahunda yo kumweguza.
Yagize ati: "Ndumva ntatekanye. Ku wa 30 Kanama abakozi ba Polisi b’ibanga binjiye mu cyumba cyanjye, umwe muri bo agerageza kuroga ibyo kurya byanjye ariko tuza kubitahura, hanyuma nshobora kurokoka. Nagombaga kwicwa ndozwe."
Yunzemo ko muri Nzeri uyu mwaka na bwo hageragejwe umugambi wo kumuroga kuri iyo nshuro bikozwe n’abakozi b’ubutasi bwa Kenya (NIS).
Ati: "Ku wa 3 Nzeri i Nyeri, abakozi ba NIS baje i Nyeri bagerageza gushyira uburozi mu biryo byanjye n’abakuru bo muri Kikuyu. Nabinenyesheje NIS hanyuma isaba abakozi bayo bakoraga mu biro byanjye kugenda. Nyuma y’ipfuba ry’umugambi wo kunyica ni bwo iyi gahunda yo kunyeguza yavutse".
Gachagua avuga ko bitandukanye n’abandi bantu bari muri Guverinoma ya Kenya atigeze asaba Perezida William Ruto ko ibyo bemeranyije bijya mu nyandiko, avuga ko nk’abakristo babyemeranyije mu magambo.
Icyakora ngo uwo yizeye yaramugambaniye, ku buryo anamaze umwaka yaramushoyeho inkubi.
Uyu mugabo urwariye mu bitaro avuga kandi ko kuva yagera kwa muganga abantu bo hafi ya Perezida Ruto bahamagara kenshi babaza niba hari icyizere cy’uko azapfa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *