skol
fortebet

Kenya: Gukura mu butegetsi Visi Perezida byatangiriye ku kumwirukana mu itsinda rya WhatsApp

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yahishuye ko yakuwe mu itsinda ry’urubuga rwa WhatsApp rya Perezida William Samoei Ruto, agaragaza ko hashobora kuba hari umugambi mubisha uri inyuma y’iki gikorwa.

Sponsored Ad

Gachagua yabihishuriye mu kiganiro na Citizen TV kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, asobanura impamvu atakigaragara mu bikorwa by’ingenzi byo ku rwego rw’igihugu biyoborwa na Perezida Ruto.

Uyu muyobozi yasobanuye ko umujyanama bwite wa Perezida Ruto, Reuben Miayo, ari we wamukuye muri iri tsinda, amukuranamo n’umujyanama we bwite n’umuyobozi w’ibiro bye.

Yagize ati “Icyumweru kigiye gushira dukuwe mu itsinda kugira ngo tutamenya ibiri kuba n’ibitureba. Iyo namenyaga aho Perezida ari, najyagayo. Mu gihe ntabizi, ntacyo nakora. Ni itsinda rya WhatsApp rishyirwamo amakuru, tukamenya ibitureba. Nakuwemo hamwe n’umujyanama wanjye bwite n’umuyobozi w’ibiro byanjye.”

Gachagua yagaragaje ko kumukura muri iri tsinda biri mu mugambi w’abashaka kumweguza, bamushinja kutagaragara mu bikorwa Perezida Ruto yitabira no kubikererwamo, nyamara ngo biterwa no kumenya aya makuru akererewe.

Yagize ati “Umugambi mubisha uri mu kunkura mu itsinda rya Perezida ni ukugira ngo nintitabira ibikorwa bye, bizitwe ko ndi kwihunza akazi. Numvise umwe avuga ku byo kunyeguza. Rimwe na rimwe bashaka ko njya nkererwa kugira ngo bifatwe nk’aho nsuzugura.”

Gachagua yahamije ko ubu ameze nk’uri mu kizima, amenyesha abafashe icyemezo cyo kumukura muri iri tsinda ko yatowe n’abaturage kandi ko ari uwa kabiri mu buyobozi bwa Kenya, inyuma ya Perezida Ruto.

Yasabye abafashe icyemezo cyo kumukura muri iri tsinda kwirinda guteza amakimbirane hagati ye na Perezida Ruto, asobanura ko yubaha Umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa