Kenya:Icyifuzo cyo kongera imyaka manda ya Perezida cyateje imvururu
Yanditswe: Monday 25, Sep 2023
Umusenateri ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya yazamuye ingingo yo kongera imyaka manda y’umukuru w’igihugu ikava kuri 5 isanzwe imara ikagera kuri 7.
Ni ikifuzo kitavuzweho rumwe n’abenegihugu muri Kenya bacyamaganiye kure, cyane abasanzwe bari mu mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi muri Kenya bashinja ubutegetsi buriho kutita ku baturage b’Igihugu.
Senateri Nandi Samson Cherargei yavuze ko Perezida William Ruto umaze umwaka umwe kuri iyi ntebe y’umukuru w’Igihugu yahabwa umwanya uhagije wo gukorera abaturage ibyo yabemereye yiyamamaza, kuko kuriwe ngo imyaka 5 idahagije.
Aya magambo ntiyakiriwe neza n’Abanyakenya biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bashinje guverinoma gucura umugambi wo gukuraho manda ya perezida iteganywa n’itegeko nshinga.
Kuribo, ahubwo imyaka ya manda ya Perezida yakagabanijwe ikagera kuri 4 byibura ku gera ku ncuro (6) zo gutora Umukuru w’Igihugu zitaha.
Ngo iyi niyo nzira rukumbi yageza igihugu cya Kenya ku bumwe burambye no kurinda barusahurira mu nduru baharanira inyungu zabo bwite birengagije izabene gihugu .
Kuri iyi ngingo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuzamura amajwi yabo biaza icyatuma Umukuru w’Igihugu yongererwa imyaka kuri manda ye nyamara yananiwe gukora ibyo yemeye mu myaka 10 yemererwa n’itegeko nshinga?
Mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2022, Perezida Ruto yanze icyifuzo cy’umushinga w’itegeko wari watanzwe na UDA ugamije guhindura manda ya Perezida w’Igihugu.
Itegeko nshinga muri Kenya ritegeka manda 2 Perezida agomba kwiyamamaza no kuyobora Igihugu. Kandi impinduka zose zatera impinduka zigatorerwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *