
Kithure Kindiki wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yemeje kuwa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, ko agomba kwegura.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira 2024.
Yagize ati: "Nakiriye ubutumwa bwa perezida ku bijyanye na kandidatire ya Porofeseri Kithure Kindiki kugira ngo ajye mu mwanya wa Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya".
Ariko se Kithure Kindiki ni muntu ki?
Kindiki afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko (LL.B) yakuye muri Kaminuza ya Moi, Postgraduate Diploma mu by’amategeko n’ubundi yakuye mu Ishuri ry’Amategeko rya Kenya, impamyabumenyi y’ikirenga (LL.M), na Doctorat (Ph.D.) mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ababanye nawe bamusobanuye nk’umukozi wa rubanda akaba n’umwarimu w’amategeko ufite amateka akomeye kandi afite uburambe mu micungire y’ubutegetsi, imiyoborere, politiki rusange, gushyiraho amategeko, ubujyanama mu by’amategeko n’ibibazo by’itegeko nshinga ku rwego rwa komini na mpuzamahanga.
Uyu mugabo yavutse mu 1972, akaba n’umubyeyi w’abana batatu.
Kindiki yari umwe mu bahataniraga kwiyamamazanya na Ruto mu gihe cy’amatora yo mu 2022 ngo azamubere visi perezida ntibyamukundira, ariko agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nyuma gato y’uko perezida atangiye imirimo ye muri Nzeri uwo mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *